Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yatangiye uruzinduko rw’akazi kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi.
Uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda na Qatar bikomeje gutsura umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari ndetse n’ubutwererane mu bya dipolomasi.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye muri Qatar, bigamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Kinyarwanda
English
Swahili








