issa
Gen Mubarakh yashimye ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buhinde mu bya gisirikare

Jun 5, 2026 - 08:14
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yakiriye ku cyicaro Gikuru cya RDF itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rwatangiye ku wa 1 Kamena 2026.

Mu kiganiro bagiranye, Gen Mubarakh Muganga yashimiye iri shuri rikuru ku ruhare rigira mu guteza imbere amasomo ya gisirikare, anagaragaza ko u Rwanda ruha agaciro umubano mwiza n’ubufatanye bumaze igihe hagati yarwo n’u Buhinde.

‎Yagaragaje kandi ko RDF yishimira gukomeza gushimangira ubufatanye n’inzego za gisirikare z’u Buhinde mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu gihe u Rwanda rwitegura gutangiza ku mugaragaro Kaminuza Nkuru ya Gisirikare, izafasha mu kongerera ubushobozi no guteza imbere uburezi bwa gisirikare.

‎Ku ruhande  rwe, Brigadier Rajneesh Mohan, Umunyamabanga w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde, yashimiye uburyo itsinda ayoboye ryakiriwe kuva ryagera mu Rwanda, avuga ko uru rugendo rwabafashije gusobanukirwa byimbitse ibikorwa RDF ikora mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga n’ubushobozi bw’ingabo.

‎Yongeyeho ko bungutse ubumenyi ku ruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu kubungabunga amahoro n’umutekano haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Yavuze kandi ko basobanukiwe neza uburyo u Rwanda rwubatse inzego z’imiyoborere zinoze ndetse n’urugendo rw’iterambere rwagejeje igihugu ku rwego rugaragara uyu munsi.

‎Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, uburezi n’iterambere ry’ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’umutekano.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Gen Mubarakh yashimye ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buhinde mu bya gisirikare

Jun 5, 2026 - 08:14
Jun 5, 2026 - 08:25