issa
EASF Brig Gen Ronald Rwivanga yahawe kuyobora ikora iki mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba?

May 21, 2026 - 18:26
 0

Brig Gen Ronald Rwivanga wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yagizwe Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z'Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka EASF, ugamije gutabara aho rukomeye mu bihugu bigize uyu muryango.

Brig Gen Rwivanga ashyizwe kuri uyu mwanya nyuma y’igihe kitari gito akora imirimo itandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda no mu nzego z’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mbere y’uko agirwa Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Rwivanga yari asanzwe ari Umuvugizi wa RDF, inshingano yagiyeho kuva mu 2020, ubwo yasimburaga Brig Gen Innocent Munyengango wari kuri uwo mwanya akiri Lt Col icyo gihe.

Brig Gen Rwivanga yari kandi Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF ndetse yanakoze indi mirimo irimo iyo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu no kuba Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Warrior Magazine cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Iyi EASF Brig Gen Ronald Rwivanga yahawe kuyobora igira inzego zitandukanye zirimo Inteko Rusange igizwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ikaba ari na rwo rwego rukuru rufata ibyemezo. Hari kandi Inama y’Abaminisitiri b’Ingabo, Komite y’Abagaba b’Ingabo ndetse n’Ubunyamabanga bushinzwe ibikorwa bya buri munsi.

Kugeza ubu EASF ibarizwamo ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda ikaba ahanini igamije kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

May 21, 2026 - 21:35