issa
Bombori Bombori mu Itorero Inkurunziza: Pasiteri Juvenal yashyize ku ibere benewabo

Apr 20, 2026 - 09:42
 0

Itorero Inkurunziza mu Rwanda rikomeje kuvugwamo amakimbirane aturutse ku muvugizi waryo Pasiteri Ngendahayo Juvenal, ushinjwa n’abakristo be, abapasiteri ndetse n'abagize inzego z'iri torero mu by'imiyoborere. Ubuyobozi bw'Itorero burimo baramu be n'abo bafitanye amasano ya hafi. Urutonde dufite hariho abasaga umunani (8) bagiye mu nshingano harimo abatarakoze ibizami abandi muri bo nta mpamyabumenyi zisabwa bafite.

Pasiteri Ngendahayo Juvenal bamugaya ibintu byinshi birimo kwiyongeza manda, icyenewabo, gutonesha n’ibindi biri mu nyungu ze bwite.

Ni ibintu bidakumiriwe byazana inzigo ikomeye cyangwa se imbere mu itorero hagacikamo ibice ku bayoboke n'abafite inshingano.

Abakristo b’iri torero ndetse na bamwe muri komite zitandukanye ziribarizwamo bakomeje kwinubira ibikorwa bya Pasiteri Juvenal Ngendahayo, aho bavuga ko akoresha amayeri yose ashoboka ngo ahindure iri torero akarima ke, aho atonesha bamwe mu bakozi cyane cyane abo bafitanye amasano abandi akabashyira hasi abacunaguza cyane abanyamashuri barimo bakagombye kugirira iri torero akamaro.

Umwe mu bo muri iri torero waganiriye na UKWELITIMES utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati‘’Urebye umuvugizi wacu ntiyumva inama kandi umunyetorero wese ushatse kumubwira ibitagenda aramuhutaza akamushyiraho iterabwoba. Hari n'ikindi akora kitameze neza kitubabaza areba abakristo b'abanyabwenge bamugira inama ahubwo akabafata nk’abanzi be urugero yirirwa yandikira amabaruwa cyane cyane abo abona ko bamucarenjinga(challenging) akabasuzugura mu ruhame".

Mu bisanzwe mu itorero Inkurunziza itegeko riteganya ko Manda y’umuvugizi w’iri torero imara imyaka 5 ishobora kongerwa mu buryo bukurikije amategeko shingiro y’itorero. Kuri iyi nshuro siko byagenze aho ibintu byose byibirinduye mu mwanya muto. 

Byagenze gute ngo yihe Manda idasanzwe mu itorero?

Manda ye yatangiye muri Mutarama 2020, irangira muri Mutarama 2025. Ubwo  bari bageze mu gihe cyo gutora, nyuma Pasiteri Juvenal yaje gutumiza inama y’inteko rusange agamije kwiha manda nibwo yaje kurya urwara abagombaga gutora ko bagomba kuza kumutora (mobilisation) mu rwego rwo gukomeza kongera igihe cye cyo kuyobora.

Ibyo byatumye yica amategeko shingiro y’itorero Inkurunziza akaba ashinjwa n’abanyetorero kwica ayo amategeko cyane cyane ko hari abo atashatse gutumira kandi bagombaga kwitabira ayo matora rusange, ikindi anengwaho ni uko nta mashuri ahagije cyangwa se asabwa k’umukandida ugomba kuba umuvugizi w’iri torero nk’uko biteganywa n'amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere y’iri torero.

Byongeyeho ko uyu muvugizi nta mpamyabumenyi ya tewolojiya isabwa afite ukurikije n’amabwiriza y’itorero ndetse n’aya Leta agena ko umuvugizi w’itorero agomba kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kaminuza mu by’iyobokamana yemeye.  

Manda ya Komite nyobozi ihagarariwe na Pasiteri Juvenal Ngendahayo ubwo yari irangiye mu kwezi kwa Mbere 2025, habaye inama rusange yagombaga gutorerwamo ubuyobozi bushya bw’itorero bwujuje ibisabwa hashingiye ku mabwiriza mashya y’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB).

Ariko siko byaje kugenda, ahubwo hizwe ku ngingo nyinshi zirebana n’ahazaza h’itorero mu rwego rwo gutinza ingingo nyamukuru yakabaye ari amatora ku ibaruwa y’ubutumire dufitiye kopi babyise kungurana ibitekerezo. Iyo yabaye ingingo ya nyuma yabayeho n’igihe bihaye inama yagombaga kurangira kirangiye birangira habayeho amatora mu buryo butateguwe no gufatirana abitabiriye.  

Umwe mubapasteri twaganiriye ubarizwa muri iri torero avuga ko ibivugwa aribyo kandi hatagize igikorwa iri torero riza kuzamo kwirema ibice bikaba byaganisha ubuzima bw’itorero mu kaga hakaba hari abakristo bakomeje gutotezwa harimo abatangiye guhagarikwa cyane cyane ko batemeranya n’ibyemezo uwo muvugizi yagiye afata mu nyungu ze bwite binyuranyije n’amategeko shingiro y’itorero.

Pasiteri Juvenal ashinjwa icyenewabo n’itonesha

Hari amakuru akomeje gucicikana ko abo agiye gusengera akabashinga amaparuwasi ari nabo bazitabira inteko rusange itora umuvugizi harimo abatari bake bo mu muryango we, bikaba mu rwego rwo gukomeza kurushaho gushyiramo abamukingira ikibaba muri za gahunda zo gukomeza gukandagira amategeko shingiro y’iri torero rimaze imyaka irenga 60 ku butaka bw’u Rwanda.

Bwana Pasiteri Juvenal umuvugizi wa E.I.R amaze  imyaka 30 muri komite nyobozi y’Inkurunziza, bavuga ko yaranzwe n'itonesha amacakubiri n’ibindi.

Bamwe mu bari muri iyo nama bavuga ko yatindije ingingo y’amatora igerwaho nyuma bananiwe akomeza avuga ko nyuma hashatswe uburyo bamwe mu banyabwenge b’itorero bakoherezwa kwiga Tewolojiya dore ko hari n'abari barabitangiye ariko basoje yanga kubasengera ku bupasiteri kuko adashaka kubaha inshingano zo kuyobora amaparuwasi.

Nyuma yo kuyisoza umwakaurashize ntawanuganuga iby’amatora kandi bagasanga imyaka itatu ari myinshi y’inzibacyuho ko umuvugizi yakomeje kuyicuma imbere kugira ngo abe ashakakashaka impapuro zazatuma noneho yiyamamaza mu buryo bwemewe.

Nyuma yo kubona ko ako kavuyo kose abanyamuryango batandukanye b’iri torero binyuze mu rwego rushinzwe ubugenzuzi banditse ibaruwa basaba gutesha agaciro igikorwa cyo kongerera manda Komite icyuye igihe iyobowe na Pasiteri Juvenal, bavuga ko ubwo buryo byakozwe binyuranyije n’amategeko ariho.

Mu ibaruwa dufitiye kopi bagaragazamo ingingo zitandukanye zirengagijwe uko uyu muvugizi yakoresheje amatora mu buryo butemewe n’amategeko kuko ariwe wayoboye igikorwa cy’amatora(ibintu bidasanzwe muri iri torero).

 Mu bisanzwe habaho komisiyo iyobora amatora ariko kuri iyi nshuro ntibyabaye. Urutonde rw’abitabiriye rwasinyishijwe mbere bari kwinjira mu nteko rusange rukaba ari narwo rwakoreshejwe mu bemeje imyanzuro y'ayo matora ahutiyeho, uburyo basabwe kwemeza ingingo zimwe na zimwe bahagurutse abandi bagakomeza kwiyicarira bafashwe nk’abigometse kandi mu bisanzwe amatora aba mu buryo bw’ibanga.

Abanyamuryango bahisemo kwandika babimenyesha umuyobozi w’urwego rw’iri torero nkemurampaka bamenyesha RGB n’impuzamiryango iri torero ribarizwamo AER (Alliance Evangelique au Rwanda) ariko havugwa ko urwo rwego nkemurampaka ari agakingirizo k’umuvugizi (ntacyo byatanze) na n’ubu amaso yaheze mu kirere, bibaza impamvu RGB nayo yacecetse, bagasaba ko urwo rwego rw’imiyoborere mu Rwanda rushinzwe amadini rwakinijra muri icyo kibazo. 

Apr 20, 2026 - 09:52