issa
Birababaje: Abana bakomeje kubyarira mu mihanda ya Kigali nk’aho nta Bitaro bibaho

May 11, 2026 - 11:02
 0

Iyo utembereye mu bice by’umujyi wa Kigali, ugenda uhura n’abana binzererezi barimo n’ababakobwa birirwa mu muhanda bakanawuraramo.

Iyo uganiriye n’aba bana barimo n’abari munsi y’imyaka itanu bakubwira ko benshi baturuka mu Ntara ndetse baza mu Mujyi wa Kigali kubera impamvu zitandukanye zirimo guhunga, amakimbirane,inzara, ubusinzi n’ihohoterwa bakorerwaga n’ababyeyi babo.

Bamwe muri aba bana banganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko baje mu Mujyi wa Kigali bizeye kuzahagirira ubuzima bwiza nyuma bakisanga mu muhanda ndetse barabaye ibicibwa muri sosiyete nyarwanda.   

Bamwe mu bana b’abakobwa bo mu Muhanda baganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko bahura n’ingorane zitandukanye zirimo no gufatwa ku ngufu bikabaviramo guterwa inda n’abantu baba batazi. 

Bemeza ko gufatwa ku ngufu n’abantu batazi cyangwa bagenzi babo ari bimwe mu bituma bagira ipfunwe ryo kujya kubyarira kwa muganda bagahitamo kubyarira mu muhanda. 

Umukobwa w’imyaka Uwase Kubwimana uherutse kubyarira mu muhanda mu Murenge wa Kimisagara, Yagize ati “ Hari ubwo umuntu agufata ku ngufu ukemera kugira ngo atakwica noneho watwita kuko uba uzi ko kwamuganga bazakubaza uwaguteye inda nta n’amafaranga ufite ukanga kujyayo.”

Undi mwana w’imyaka 15 wabyariye mu muhanda mu Murenge wa Gitega, we avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye abyarira mu muhanda.

Ati “ Nta mituweli nari mfite kandi iyo ugiye ukabyara utayifite barakugumana ikindi nta n’ahantu nanditsi byabindi bavuga ngo n’irangamimerere kuko nakuze nisanga mu muhanda.”

Yakomeje agira ati “ Ubundi se waba uri maline warabyaranye na maline itagira urwara rwo kwishima ukajya kubyarira kwa muganga?”

Yongeyeho ko ubuzima bubi babayemo aibwo benshi muri bo butuma bishora mu biyobyabwenge kugira ngo babwiyibagize.

Umugore witwa Mujawayezu Odette, we avuga ko ababazwa cyane n’ukuntu inzego z’ibanze zidashyira imbaraga mu gushakira igisubizo ikibazo cy’abana bo mu Muhanda bakomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.

Ati “ None se ko nta hantu na hamwe waca ngo ubure kubona abana bo mu Muhana ubu wavuga ngo ubuyobozi bushyizemo imbaraga iki kibazo nticyakemuka? Noneho uzace hariya nyabugogo ku mashyirahamwe ujya kuri ruhurura iri kwibagiro uzarebe ko utazahasanga barenga 100.”

Yongeyeho ko hagakwiye no gukorwa ubukangurambaga kugira ngo bashishikarize aba bana kujya babyarira ku Bigonderabuzima cyangwa ku Bitaro.

Ubushakashatsi bwa karindwi kumibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS), bwashyizwe hanze mu 2025 bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% bariho mu 2020.

Abangavu batewe inda batarakandagiye mu ishuri ni 21%, mu gihe abize amashuri abanza gusa ari 13%, abize ayisumbuye ni 4%.

Gusa n’ubwo ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze benshi bemeza ko nta mibare y’abana b’abakobwa bo mu muhanda batewe inda barimo.

Umwana wabyaye afite imyaka 14 ahetse uruhinja rwe i Nyamirambo

Ubwo umwe mu bana bo mu muhanda yari amaze kubyarira mu nzira yo mu Kagari ka Kimisagara,Akarere ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge