Ambasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda yapfuye
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Laker Kinyera wakoreraga muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Mulago i Kampala.
Amakuru avuga uko Amb. Santa Laker Kinyera yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 3 Werurwe 2026 uretse ko icyateye urupfu rwe cyitaratangazwa.
Ambasaderi Santa Laker Kinyera yagize uruhare mu kubaka no gusana umubano w’ibihugu byombi mu nzego z’ubucuruzi, umutekano n’ubuhahirane nyambukiranyamipaka.
Yatangiye gukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu 1994, bivuze ko yabaye umudipolomate mu gihe kirenze imyaka 30.
Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ndetse ahagararira Uganda mu nk’umudipolomate mu nshingano zitandukanye.
Muri Uganda bamwibukira ku kuba mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye, imipaka igafungwa yaragize uruhare mu kuwunagura ndetse yari mu itsinda ryakoraga ubutaruhuka ngo impande zombi zongere kugenderana.


Kinyarwanda
English
Swahili









