Abasirikare 500,000 b’Abarusiya biciwe muri Ukraine
Muri Gashyantare 2026 perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko batakaje ingabo 55,000. BBC yo ubwayo yabonye amazina asaga 223,539 y’abasirikare b’Abarusiya biciwe muri Ukraine. Ni mu gihe Ubutasi bw'Ubwongereza bwashyize hanze abasirikare biciwe muri Ukraine bakabakaba kimwe cya kabiri cya miliyoni
Urwego rw’Ubutasi mu Bwami bw’Ubwongereza GCHQ rwatangaje ko kuva intambara ihuza Uburusiya na Ukraine imaze guhitana abasirikare 500,000 bo ku ruhande rw’u Burusiya kuva mu 2022.
Ku itariki 27 Gicurasi 2026 umuyobozi w’urwo rwego Anne Keast-Beatler yabitangaje ko Ubwongereza buri mu bihe by’akaga aho basabwa kwitwararika ibitero by’ikoranabuhanga bishobora kwibasira icyo gihugu.
Yasobanuye ko Uburusiya bukora ubutasi mu buryo bw’ibanga ku butaka bw’Ubwongereza no mu bindi bihugu bibarizwa mu muryango wo gutabarana wa NATO. Muri Gashyantare 2026 perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko batakaje ingabo 55,000. BBC yo ubwayo yabonye amazina asaga 223,539 y’abasirikare b’Abarusiya biciwe muri Ukraine.
Umubano wa London na Moscow waranzwe no kurebana ay’imbeba. Kuva Ukraine yarwana n’Uburusiya, Ubwongereza bwahaye ubufasha Ukraine. Ni ibintu byarakaje cyane Leta ya Vladimir Putin ari nayo mpamvu yatangiye kwinjirira inzego z’ubutasi zo mu Burengerazuba.GCHQ ni Urwego rushinzwe iperereza mu Bwongereza, rushinzwe ibitero by’ikoranabuhanga n’iperereza ryose rishobora kwibasira ubutasi bw’igihugu. Ni rwo runini rukurikirwa n’ibindi bigo by’iperereza birimo (M16) na (M15).

Kinyarwanda
English
Swahili








