Ngoma: Batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu bamuciye umutwe n’ikirenge
Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Ngoma, zataye muri yombi abantu bakekwaho kwambura umusaza ndetse bakamwica bamuciye umutwe n’ikirenge.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa 6 Gicurasi 2026 ndetse amakuru avuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko abo bantu bamariye kwica uwo musaza bakanamuca umutwe n’ikirenge bahise bajya kubijugunya mu wundi Murenge.
Umurambo w’uyu musaza wasanzwe ahantu mu murima ariko uboneka nta mutwe ndetse n’ikirenge ufite. Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ryo gushakisha abagize uruhare muri ubu bwicanyi ndetse hanashakishwa ibice by’uwo mubiri.
Ibice bya nyakwigendera byabonetse ku wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi, biboneka mu gishanga giherereye mu Murenge wa Kazo muri aka Karere ka Ngoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano zaje guta muri yombi abakekwaho kwica uyu mugabo ndetse banerekana aho bari bagiye gutaba ibindi bice by’umubiri bitari byabonetse.
Yagize ati “Umutwe warabonetse, wabonetse mu gishanga cyo mu Murenge wa Kazo niho bari bagiye gutaba uwo mutwe, ubu abakekwa bose barafashwe, mbere bari 14 ariko inzego z’umutekano zabashije gutahura ababikoze kandi bose barafashwe.’’
Yavuze ko ubuyobozi kuva ku Ntara n’Akarere batabaye, baganiriza abaturage babereka akamaro ko gutangira amakuru ku gihe ndetse banabigisha kubana neza bakirinda amakimbirane n’urugomo.

Kinyarwanda
English
Swahili








