Dr Emmanuel Semwaga yajuririye icyemezo cy’Urukiko
Dr Emmanuel Semwaga wari umwe mu baganga b'inzobere mu byo yakoraga afungiye i Magerage aho yajyanye na Mukahigiro Gerardine na Nsabimana Frederick , bari umugore n'umugabo bashinze ubucuruzi bwo gutanga serivisi zifasha abatabyara kwiburaka.
Dr Semwaga Emmanuel, Mukahigiro Gerardine na Nsabimana Frederick batanze ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ni ubujurire batanze ku itariki 28 Gicurasi 2026. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ubujurire bwabo ku itariki 01 Kamena 2026. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Dr Semwaga Emmanuel, Mukahigiro Gerardine na Nsabimana Frederick bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Dr Semwaga Emmanuel wafashaga mu kubyara yarafunzwe! Abantu 50 buri munsi yafashaga bazaba aba nde ?
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nsabimana Frederick akekwaho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho. Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Mukahigiro Gerardine akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho. Rwemeje ko hari impamvu zituma Dr Semwaga Emmanuel akekwaho kuba icyitso mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Umwanzuro w’Urukiko wasomwe ku itariki 26 Gicurasi 2026

Kinyarwanda
English
Swahili








