issa
Bruce Melodie yateguje amashusho ya Detaye

May 27, 2026 - 12:16
 0

Bruce Melodie uri mu myiteguro y'ibitaramo bine bizagera mu turere tune tw'u Rwanda, yamaze gutangaza ko abahanzi barimo Bwiza na Kitoko Bibarwa bazahurira ku rubyiniro na The Ben muri ibyo bitaramo byiswe'Summer Country Tour. Yamenyesheje abafana be ko amashusho y'indirimbo iherutse kujya hanze yitwa Detaye izajya hanze vuba.

Umuhanzi Bruce Melodie yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko amashusho y’indirimbo aherutse gushyira hanze amajwi y’indirimbo yise Detaye.  Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yanditse ko igihe kigeza cya nyacyo akabaha ayo mashusho.

 Yanaboneyeho asaba abafana be gukomeza gukora amashusho y’iyo ndirimbo ibyitwa’Video Challenge’. Bruce Melodie ari mu myiteguro y’ibitaramo bine bizahera I Musanze ku itariki 13 Kamena 2026.

Ku itariki 20 Kamena bazataramira I Nyagatare. Ni mu gihe ku itariki 27 Kanama bazaririmbira I Bugesera. Ni ibitaramo bizasorezwa I Rubavu ku itariki 4 Nyakanga 2026. Ibyo bitaramo azaba ari kumwe na The Ben, Bwiza na Kitoko Bibarwa.

May 27, 2026 - 13:26