issa
Amb. Mukantabana yifurije Jeannette Kagame Umunsi mwiza w’Ababyeyi

May 11, 2026 - 07:35
 0

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ababyeyi, abaturage bo mu bice bitandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bwuje urukundo no gushimira abagore ku ruhare bagira mu kubaka imiryango no guteza imbere igihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, na we yifatanyije n’abizihiza uyu munsi, ashimira Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ku bwitange bwe mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushyigikira ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

‎Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Amb. Mukantabana yavuze ko ubuyobozi bwa Madamu Jeannette Kagame, ubugwaneza bwe ndetse n’umutima wo gufasha abandi bikomeje kugira uruhare rugaragara mu mibereho y’abatari bake, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

‎Yagize ati “Kuri uyu Munsi Mukuru w’Ababyeyi, turizihiza kandi tugashimira ubwitange budasanzwe mugira ku muryango mugari ndetse no mu bikorwa bifasha abandi.”

‎Yakomeje agaragaza ko ibikorwa bya Madamu wa Perezida bikomeje kubera benshi icyitegererezo n’isoko y’icyizere, cyane cyane mu guteza imbere imibereho myiza y’abagore n’abana.

‎Amb. Mukantabana yanamwifurije Umunsi Mukuru w’Ababyeyi urangwa n’ibyishimo, amahoro n’imigisha myinshi, amushimira urukundo n’ineza akomeza gusangiza abandi buri munsi.

‎Buri mwaka tariki ya 10 Gicurasi, mu bihugu bitandukanye by’Isi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ababyeyi, uzwi nka “Mother’s Day”, hagamijwe guha agaciro uruhare rw’ababyeyi, by’umwihariko abagore, mu mibereho y’imiryango no mu iterambere ry’ibihugu.

Madamu Jeanette Kagame yifurijwe Umunsi mwiza w'Ababyeyi , anashimirwa n'uruhare agira mu iterambere ry'igihugu

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Amb. Mukantabana yifurije Jeannette Kagame Umunsi mwiza w’Ababyeyi

May 11, 2026 - 07:35
May 11, 2026 - 07:37