
Lamine Yamal yatangaje umukinnyi uzatwara Balloon D'Or mu gihe we atagize ayo mahirwe
Umunya-Esipanye ukinira ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko nibaramuka batwaye ibikombe bibari imbere hagati ye na Raphihna, umwe azatwara Balloon D'Or.
Lamine Yamal ubwo yatwaraga igihembo cy'umukinnyi ukuri muto, Golden Ball, umwaka ushize, yaganiriye na Diario Sport avuga ko ikipe ya FC Barcelona ubwo izaba itwaye ibikombe biyiri imbere umwe hagati ye na Raphihna azatwara Balloon D'Or sezo 2024/2025.
Yagize ati " Ntabwo ibyo twabivuzeho. Ni dutwara ibikombe byose bituri imbere, umwe muri twe azatwara Balloon D'Or. Ndishimye cyane ku bwa Raphihna, buri gihe mpora mubwira ko impinduka ze zimeze neza cyane Kandi ari mu bihe byiza. Balloon D'Or njyewe ntacyo intwaye.
Nkomeje kwishima ku giti cyanjye Kandi ntabwo njya mbitekerezaho cyane. Nshaka kwishima, nkagira ibihe byiza, nkakina umupira ari byo bingira mwiza ariko ntabwo ibyo muvuga mbitekerezaho cyane."
Ikipe ya FC Barcelona kugeza ubu iracyari mu bikombe 3 byose bikomeye kumugabane w'iburayi Kandi iracyafite amahirwe yo kubitwara. FC Barcelona iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Esipanye, igeze muri 1/4 cya UEFA champions league ndetse iri no muri 1/2 cy'igikombe cy'igihugu.
Lamine Yamal na Raphihna ni bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona barimo gukina neza kugeza ubu ndetse Kandi bakaba bafasha iyi kipe ku kwitwara neza. Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi batanga imipira myinshi ivamo ibitego naho Raphihna akaba ari umwe mu batsinda Kandi aho bikenewe.