Xabi Alonso nyuma yo gusinya muri Chelsea FC ashobora gusahura Real Madrid
Umutoza mushya wa Chelsea FC, Xabi Alonso, aracyakomeje kuvugana cyane n’umukinnyi wa Real Madrid, Arda Güler, ibintu bishobora guha Chelsea amahirwe yihariye mu gihe yaba ishaka kumusinyisha muri iyi mpeshyi.
Nubwo Alonso w’imyaka 44 yamaze amezi arindwi gusa atoza Real Madrid mbere yo kwirukanwa muri Mutarama, icyo gihe cyari gihagije kugira ngo yubake umubano ukomeye na Güler ndetse amwumvishe kuguma muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Turkia yari amaze igihe avugwaho gushaka kuva muri Real Madrid kubera kubura umwanya uhagije wo gukina ubwo yatozwaga na Carlo Ancelotti. Ariko Alonso yamugiriye icyizere gikomeye, ibintu byatumye Güler yongera kubona icyerekezo cye muri iyi kipe.
Güler aherutse kubwira TRT Spor ko bafitanye umubano mwiza. Yagize ati “Ukuri ni uko twari dufitanye umubano mwiza cyane. Numvaga ameze nk’uwampaye urufunguzo rw’ikipe. Ni cyo nari nkeneye rwose. Ubu yamaze kujya muri Chelsea FC kandi ndizera ko ibintu bizamugendekera neza. Birumvikana ko tugikomeje kwandikirana.”
Amakuru yasohotse umwaka ushize yavugaga ko Güler yumvaga asa n’utagaragara mu ikipe ya Real Madrid ku buyobozi bwa Ancelotti nyuma y’amezi 18 atamugendekeye neza muri Espagne. Ariko ibintu byahindutse cyane ubwo Alonso yageraga kuri Santiago Bernabéu, ibintu byerekanye ko buri mukinnyi ashobora guhabwa amahirwe angana mu gihe cy’uyu mutoza mushya.
Mbere y’uyu mwaka w’imikino, Güler yari amaze gutangira imikino 24 gusa ya La Liga mu myaka ibiri ye ya mbere muri Real Madrid. Ariko icyizere Alonso yamugiriye cyatumye atangira imikino 25 ya shampiyona muri uyu mwaka wonyine, nubwo yaje guhagarikwa n’imvune mu mpera z’iyi saison.
Güler yavuze kandi ko nyuma y’umukino wa Bayern Munich muri 1/4 cya UEFA Champions League, Alonso yamwoherereje ubutumwa bwo kumubwira ko amwishimiye cyane.
Yagize ati “Narishimye cyane mbonye ubutumwa bwe. Nsabye Imana gukomeza kumuyobora neza. Ntekereza ko ari umutoza ukomeye cyane.”
Uyu mukinnyi yakomeje asobanura uburyo Alonso atoza ndetse anashima imikinire ye mu bijyanye n’amayeri y’umukino.
Yagize ati “Iyo aguhamagaye mu biro bye akagusobanurira ibintu by’amayeri, biragoye kutamwemera. Azi neza ubushobozi bwawe ndetse n’icyo ashobora kugufashamo. Ni umuntu ushobora kuba abyuka buri munsi atekereza uburyo yafasha umukinnyi gutera imbere no kuganira neza na we.”
Agaruka ku mukino we wa mbere ari kumwe na Alonso, Güler yagize ati “Mbere y’umukino wa mbere nkiri mu bakinnyi babanza mu kibuga, yambwiye ati ‘Ndashaka ko ku ruhande rwawe ukora ku mupira kurusha abandi bose.’ Iyo ubwiwe amagambo nk’ayo, uhita ugira icyizere.”
Aya magambo ya Güler agaragaza uburyo afitiye Xabi Alonso icyizere n’urukundo, ndetse bishobora no guha Chelsea amahirwe mu gihe yaba ishaka kumwegukana niba yaba abonetse ku isoko ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi.
Xabi Alonso aracyafitanye ubushuti na Arda Guler

Kinyarwanda
English
Swahili








