issa
Davido amaze imyaka 15 ku gasongero ka Afrobeats:Tugaruke ku ndirimbo 15 zamusunitse

May 8, 2026 - 12:15
 0

Ku itariki 7 Gicurasi 2011 nibwo uwari umujene muto yagerageje amahirwe yo kwinjira mu buhanzi. Ntabwo inzira ibwira umugenzi nk’undi wese wari uje mu bintu adafitemo ubumenyi ari ukugerageza, yagowe n’ibicantege byo kutamwakira bitewe n’ijwi rye bamwe bati”Aririmba nk’igicyeri” abandi bati”arakoresha amafaranga ya se nashira azabireka”.

Icyakora icyo wiyemeje ugashyiramo imbaraga zijyana no guhatiriza uhinyuza abatarabyumvaga bagasigara ari abafana bawe kuko nta yandi mahitamo aba ahari. Muri iyi nkuru turebere hamwe indirimbo 15 zafashije Davido kuguma ku gasongero ka Afrobeats mu myaka 15 ishize.

Ku itariki 7 Gicurasi 2011 yashyize hanze indirimbo yitwa’Back When’. Yari indirimbo iri kuri album yitwa Omo Baba Olowo. Iyo ndirimbo yayikoranye na Naeto C. Ntabwo abantu bamwakiriye neza ariko ntiyacitse intege.

Mu mpera z’uwo mwaka mu Ukwakira ku itariki 30 2011 yarongeye ashyira hanze indi yitwa ‘Dami Duro’. Iyo yakozwe na Shizzi afatanyije na Davido. Niyo yamwinjije mu cyiciro cy’abari kuzamuka ariko bo kwitega’Sperstardom’.

Mu 2012 yashyize hanze iyitwa ‘All of You’ yakozwe na GospelOnDeBeatz. Icyo gihe uruganda rw’imyidagaduro rwari rugishakisha Davido uwo ari we kuko bari bataramwakira. Ku itariki 13 Kanama 2013 yashyize hanze iyitwa’Skelewu’. Iyi ndirimbo niyo yamwinjije neza mu kibuga kuko abasaga 100,000 bakoze amashusho bayashyira kuri Youtube.

Ku ya 01 Gashyantare 2014 yasohoye’Aye’ yakozwe na T-Spize amashusho atunganywa na Clarence Peters. Yabaye indirimbo y’umwaka inatwara igihembo muri Headies. Ku itariki 9 Kamena 2015 yashyize hanze iyo yakoranye na Meek Mill yitwa ‘Fans Mi’. niyo yujuje miliyoni imwe y’abayirebye kuri Youtube mu minsi 15. Yari imwe mu ndirimbo zazamutse cyane mu kurebwa muri Nigeria. Ku itariki 17 Gashyantare 2017 yahiriwe n’uwo mwaka kuko yakozemo indirimbo izisaga enye zose zisoza ziyoboye intonde z’indirimbo zikunzwe. Zirimo;IF yari yakorewe na Tekno.

Muri uwo mwaka kandi yari yasinye muri Sony bamwizeza iterambere ariko abona ntaho bazamugeza. Yabasabye ko basesa amasezerano agakomeza gukora ari wenyine nk’uko yari amaze imyaka itandatu yirwariza.

Ku itariki 2 Kamena 2017 yashyize hanze ‘Fall’ niyo ndirimbo yamaze igihe kinini kuri Billboard, mu mateka y’umuziki wa Nigeria,yamufunguriye amarembo ku ruhando mpuzamahanga. Iyo ndirimbo yanahawe igihembo’RIAA’ cya zahabu, gold certification’. Ku itariki 10 Ugushyingo 2017 yashyize hanze iyitwa’FIA’ nayo yarakunzwe cyane. Uwo mwaka ni nawo wabaye umwaka we mu bijyanye n’ubwamamare noneho n’abamushidikanyagaho bemera ko ari umuhanzi udasanzwe.

Ku itariki 24 Ugushyingo 2017 yashyize hanze’Like Dat’ asoza umwaka afite indirimbo enye zakunzwe, ibintu byari byarananiye bagenzi be bo muri Nigeria.

Ku itariki 30 Mata 2018 yashyize hanze iyo yakoreye Chioma Rowland. Yabaye indirimbo y’abari mu Rukundo kuko yari ibaruwa ifunguye yageneye umugore we. Icyo gihe Chioma nawe yabaye umugore uvugwa amanywa n’ijoro bifasha Davido kwigarurira uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika.

Ku itariki 26 Nyakanga 2019 yashyize hanze iyitwa’Blow My Mind’ yakoranye na Chris Brown. Ku itariki 10 Nzeri 2020 yashyize hanze iyitwa ‘FEM’. Iyo ndirimbo yayikoze asubiza Burna Boy wari wamwibasiye ariko urubyiruko rwayikoresheje mu kwamagana ubutegetsi bubi bwariho bise’End SARS’ mu Ukwakira 2020.

Mu 2023 yakoranye na Musa Keys iyitwa’Unvailable’ yari mu Amapiano, yarakunzwe cyane imuhesha amahirwe yo guharanira Grammy Award nubwo ntayo yabonye. Iyo ndirimbo yabaye iya gatatu kuri Billboard US Afrobeats Chart. Iyi ndirimbo yafashije Davido kwisanga mu rubyiruko rwari rwaratwawe n’Amapiano kuko yasaga nk’uri kwibura muri icyo gihe.

Mu 2025 yashyize hanze ‘With You’yakoranye na Omah Lay. Iri kuri album ya gatanu yise’5IVE’ yumviswe n’abasaga miliyoni 100 kuri Spotify. Yanamuhesheje guhatanira Grammy Award ku nshuro ya gatanu ariko nabwo nta gihembo yatwaye.