Ntabwo tugomba kwibagirwa ko Rayon Sports imaze igihe igorwa no gutwara ibikombe! Umutoza wa Rayon Sports yatangaje
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, nyuma yo kunganya na Mukura Victory Sports, yibukije abakunzi bayo ko ikibazo cyo kugorwa no gutwara igikombe bidatangiye ubu, ndetse anatanga isezerano ryo kuzajya bakina n’imbaraga zose kuri buri mukino kugira ngo bahe ibyishimo abafana.
Ku wa Gatandatu tariki 24 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Mukura Victory Sports mu karere ka Muhanga, ikipe zombi zinganya igitego 1-1. Abakunzi ba Rayon Sports babajwe cyane no kunganya na Mukura Victory Sports, ndetse bongera kwibutsa ubuyobozi ko umutoza Bruno Ferry yahambirizwa kuko babona ntacyo azabagezaho.
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, nyuma y’uyu mukino yatangaje ko atari abakunzi b’iyi kipe bakomeje gutenguhwa, ahubwo nabo nk’abatoza ari aba mbere batengushywe ndetse barababaye ariko bifuza ko abafana bahora bishimye.
Yagize ati “ Si abafana bonyine batengushywe. Nitwe ba mbere batengushywe kandi bababaye, kuko twifuza ko abafana bacu bose bishima. Icyo navuga ni uko turimo gukora cyane. Abakinnyi barimo gukora cyane, kandi nta cyo twabashinja ku ruhande rwabo.”
Yakomeje agira ati “Nanone ndabivuga, twagerageje kongera kubaka ikipe hagati mu mwaka w’imikino, kandi ni akazi katoroshye cyane. Abantu bagomba kumva ko bisaba igihe. Dufite kandi abakinnyi bari bamaze igihe badahari bari kugaruka ubu. Ntabwo tugomba kwibagirwa ko Rayons Sports imaze igihe igorwa no gutwara ibikombe. Ibibazo ntibyatangiye uyu munsi. Rayons Sports ni ikipe ifite icyerekezo cyo gutwara ibikombe.”
Bruno Ferry yatangaje ko nta cyizere yaha abakunzi ba Rayon Sports cyo kuba iyi kipe yatwara igikombe uyu mwaka ariko abizeza ko bazakora ibishoboka byose kuri buri mukino bazajya bagenda bakina.
Yagize ati “ Ni ibisanzwe ko ikipe nka Rayons Sports igira intego n’inzozi. Ni yo kipe ikunzwe cyane mu gihugu, ifite abafana benshi bategereje byinshi kuri yo, ariko sinshobora gutanga icyizere. Isezerano rimwe natanga ni uko tuzatanga byose muri buri mukino kugira ngo dushimishe abafana. Ndabasaba kwihangana gato. Iminsi myiza iri imbere, kandi bazabona ko ikipe izahinduka cyane.”
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya yahise ifata umwanya wa 7 n’amanota 26, naho ikipe ya Mukura Victory Sports yo yagumye ku mwanya wa 6 n’amanota 27.

Bruno Ferry yatangaje ko nta cyizere yaha abakunzi ba Rayon Sports cyo gutwara igikombe uyu mwaka


Kinyarwanda
English
Swahili









