issa
Kirehe: Abarezi biyemeje guhangana n'ibibangamiye ireme ry'uburezi

May 25, 2026 - 18:53
 0

Mu nama yahuje ubuyobozi bw'Akarere n'abakora mu rwego rw'uburezi mu karere ka Kirehe, Abarezi basabwe gukemura ibibazo byose bishobora kubangamira imitsindire y'abanyeshuri n'ibyahungabanya ireme ry'uburezi byose.

Muri iyo nama ubuyobozi bw’Akarere bwaganiriye n’abakora mu rwego rw' uburezi ku ngamba zo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gukemura ibibazo bishobora kubangamira imitsindire mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno niwe wari uyoboye inama y’uburezi yahuje abayobozi n’abakora mu rwego rw’uburezi hagamijwe kurebera hamwe ingamba zo kurushaho kunoza guteza imbere ireme ry'uburezi n'imyigire n’imyigishirize ndetse no gukomeza guteza imbere imicungire myiza y'ibigo by’amashuri.

Iyo nama yanagarutse kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, uburyo bwo kuyinoza kugira ngo ikomeze gufasha abanyeshuri kwiga neza bafite ubuzima buzira umuze , ndetse hanagaragazwa aho imyiteguro y’ibizamini bya Leta igeze. Hanagarajwe ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo abanyeshuri bazabashe gutsinda neza. 

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yashimangiye ko ireme ry’uburezi rikwiye gukomeza gushyirwa imbere n’abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abasaba kuzuza inshingano zabo neza no gukora bafite intego yo guteza imbere uburezi mu bigo bayobora .

Yagize ati “Dukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, kwita kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri no gutegura neza abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta kugira ngo tudateshuka ku rwego rwiza Akarere kacu kariho mu mitsindire ku rwego rw’Igihugu.”

Abitabiriye iyi nama baganiriye kandi ku buryo bwo gukomeza gukurikirana imyigire y’abanyeshuri, guteza imbere ubufatanye hagati y’abarezi n’ababyeyi ndetse no gukemura ibibazo bishobora kubangamira ireme ry’uburezi.

Abitabiriye iyo nama, biyemeje gukomeza gushyira hamwe no kunoza imikorere kugira ngo abakora mu burezi muri ako karere bakomeze kwesa imihigo mu mitsindire y’ibizamini bya Leta nkuko babigezeho mu mwaka w'amashuri 2024/2025 ubwo bazaga ku isonga mu mitsindire.

May 25, 2026 - 22:52