Zimbabwe: Abaturage batangiye gukingirwa umuti urinda SIDA
Igihugu cya Zimbabwe cyatangiye gukingira abaturage umuti wa Lenacapavir ubarinda kwandura agakoko gatera SIDA 100%, umuti uterwa inshuro ebyiri mu mwaka.
Ni igikorwa cyatangijwe ku wa 19 Gashyantare 2026, gitangizwa na Minisitiri w’Ubuzima wa Zimbabwe Douglas Mombeshora, wanavuze ko icyo gikorwa kigamije kurinda abanduraga agakoko gatera SIDA.
Lenacapavir ni umuti uterwa mu rushinge wakozwe n’uruganda rw’imiti rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gilead Sciences, ukaba waremejwe gukoreshwa muri icyo gihugu cya Zimbabwe mu Ugushyingo umwaka ushize, ariko ikingira ryawo rikaba ritangiye ubu.
Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko uyu muti ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura virusi itera SIDA 100%, bidasabye ubundi bwirinzi.
Inzego z’ubuzima za Zimbabwe zatangaje ko iyo gahunda yo gukingira abantu umuti wa Lenacapavir igiye gukorwa mu buryo butandukanye, aho abantu barenga ibihumbi 46 bagiye gukingirwa uwo muti binyuze mu bigo nderabuzima birenga 24 by’icyo gihugu.
Ikigero cy'abanduraga virusi itera SIDA muri icyo gihugu cyari ku 34% mu 2000, kiza kugera ku 12% mu 2015, ikigero leta ya Zimbabwe ivuga ko ishaka kugabanya hifashishijwe urwo rukingo rwa Lenacapavir.


Kinyarwanda
English
Swahili









