Urubanza rwa Barafinda na Muchoma rwashyizwe mu muhezo
Ku wa 19 Gashyantare 2026 ku cyicaro cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro haburanishirijwe dosiye y'abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Nizeyimana Didier alias Muchoma, Nkeramihigo Japhet,Mazimpaka Patrick na Ntaganda Justin.
Uko ari batanu bitabiriye urubanza. Urukiko rwasomye imyirondoro yabo rusanga koko nibo bari imbere y'inteko iburanisha. Perezida w'inteko iburanisha yahaye umwanya Ubushinjacyaha buvuga icyo bakurikiranyweho. Mbere yo gusoma icyo baregwa, uhagarariye Ubushinjacyaha yabanje gusaba ko Urubanza rwashyirwa mu muhezo ku mpamvu imwe rukumbi;
Ibyaha bakurikiranyweho bishobora guteza umutekano muke bitewe n'uko ari ibyaha mbonezabupfura. Nubwo Ubushinjacyaha bwasabye uwo muhezo ariko ababuranyi bifuzaga ko urubanza rubera mu ruhame nubwo ijambo ryabo nta gaciro ryahawe imbere y'ubushinjacyaha.
Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo kuburanishiriza mu muhezo urwo rubanza noneho abari baje kurukurikira barasohoka.
Barafinda na Muchoma bari kwiburanira kuko nta bunganizi bari bafite ubwo Urubanza rwashyirwaga mu muhezo.


Kinyarwanda
English
Swahili









