Ishimwe Pierre agiye kumara hanze y’ikibuga amezi atatu
Umuzamu wa APR FC, Ishimwe Pierre agiye kumara hanze y’ikibuga amezi atatu kubera imvune yo mugatuza nyuma y’icyumweru n’iminsi micye yoherejwe mu Intare FC.
Ku itariki 7 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino Bugesera FC yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwahise bwohereza Ishimwe Jean Pierre mu Intare FC kwitekerezaho kubera amakosa yari yakoze muri uyu mukino.
Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb, nyuma yaje gutangaza ko Ishimwe Pierre bamwohereje mu Intare FC kujya kwitekerezaho kuko yari amaze igihe babona atameze neza kandi arimo no kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru.
Uyu muzamu wa APR FC, Ishimwe Pierre nyuma yo koherezwa mu Intare FC yahise agira imvune yo mu gatuza kandi ikomeye. Iyi mvune Pierre yagize izatuma amara hanze y’ikibuga nibura amezi atari munsi y’atatu.
Ishimwe Pierre w’imyaka 26, yari amaze igihe yitwara neza muri APR FC, mu myaka itanu yose ntabwo yigeze amara umwaka nta gikombe cya Shampiyona atwaye. Uyu mukinnyi mu mikino APR FC yagendaga itsinda yagaragaza ko urukundo rudasanzwe, ariko kubera amakosa yagendaga akora ntabwo yishimiwe cyane n’abakunzi b’iyi kipe.
Ishimwe Pierre mu myaka ine yasinye ubwo yongeraga amasezerano muri 2022, asigaje amezi atanu gusa. Ibi bivuze ko mu mpeshyi yo muri uyu mwaka wa 2026, nibwo azaba asoje.

Ishimwe Pierre ni umukino w'ikipe y'igihugu


Kinyarwanda
English
Swahili









