issa
Ubushinwa bwakuyeho  umusoro   ku bicuruzwa byoherezwa bivuye   muri Afurika

Feb 16, 2026 - 17:26
 0

Perezida w' u Bushinwa, yatangaje ko ibihugu byo muri Afurika, byasonewe gutanga imisoro ku bicuruzwa byohereza mu Bushinwa bivuye kuri 33 bikagera 53. Uretse Igihugu cya Eswatini kitasonewe umusoro ibindi bihugu byose byo muri Afurika ntibizongera gutanga uwo musoro mu gihe byinjiza ibicuruzwa mu Bushinwa.

Perezida w ' u Bushinwa Xi Jinping , yabivugiye mu nama y' Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaberaga Addis Ababa muri Ethiopia, guhera tariki ya 1 muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo ibicuruzwa byinjizwa mu Bushinwa biturutse mu Bihugu 53 byo ku mugabane wa Afurika bizemererwa kwinjizwa ku butaka bw'icyo Gihugu bidatanze imisoro, nkuko byatangajwe n'Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza Reuters.

 Nubwo Ubushinwa bwohereza ku mugabane wa Afurika ibicuruzwa byikubye kabiri ibyo ibihugu bya Afurika byohereza muri iki Gihugu, Perezida Xi Jinping yahisemo gufata icyo cyemezo, nyuma y'uko umwaka ushize, Afurika yateye intambwe yo kongera umusaruro w'ibicuruzwa biva ku mugabane wa Afurika byohereza mu Bushinwa.

 Televiziyo y'Igihugu mu Bushinwa, nayo yatangaje ko u Bushinwa buzakomeza gusinyana n'ibyo bihugu bya Afurika, amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu kugirango bwagure amarembo ku isoko rya Afurika mu rwego rwo gukuraho icyuho cy'iri ishoramari mubyo Afurika yohereza muri icyo Gihugu.

Icyo cyemezo cyafashwe, mu gihe hari ibihugu 33 byari byarakuriweho imisoro ku bicuruzwa byinjizwa mu Bushinwa biturutse ku mugabane wa Afurika ndetse umwaka ushize, Leta y'icyo gihugu, yari yatangaje ko ibihugu bisigaye nabyo bizakurirwaho umusoro ku bicuruzwa byinjizwayo.

Mu mwaka wa 2025, Ubushinwa bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bifite agaciro ka Miriyari 225 z'amadorari y' Amerika mu gihe Afurika yohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka Miriyari 123 z'amadorari y' Amerika nkuko bigaragara muri raporo ya Oxford Economics.

Feb 16, 2026 - 23:43