Nyabihu: Umusore yarohamye mu mugezi akurikiye Radiyo
Umusore w' imyaka 20 yaguye mu mugezi wa Gihirwa uherereye mu Murenge wa Karago, ubwo yagerageza gukurikirana radiyo ye yamucitse ikagwa mu mazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rambura, avuga ko umurambo w'umuturage wari utuye muri uwo Murenge wabonetse ku cyumweru nyuma yo kuburirwa irengero ku wa Gatandatu.
Uwo musore witwa Niyimutanze wari ufite imyaka 20 y'amavuko, wari atuye mu Murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba, yapfuye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026, ubwo yakurikiraga Radiyo ye yari iguye mu mugezi wa Gihirwa ariko amazi aramutembana ahita aburirwa irengero.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga kuwa Gatandatu uwo musore yari yajyanye na mugenzi we gutembera mu Murenge wa Karago afite radiyo aniyumvira imiziki, ariko mu kugaruka we na mugenzi we, bambutse ikiraro cya Gihirwa atwarwa n'amazi y'umugezi utemba agiye gushaka radiyo ye yari iguye muri uwo mugezi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rambura Ndamu Marcel, aganira na UKWELITIMES, yavuze ko uwo musore yari atuye ayobora ariko umugezi wa Gihirwa yapfriyemo uri gice giherereye mu Murenge wa Karago.
Yagize ati "Nabikurikiranye nk'umuturage wanjye, ariko byabereye mu Murenge wa Karago. Byabaye ejobundi, ubwo uwo muturage na mugenzi we, bavaga mu isantire ya Kadahenda mu Murenge wa Karago, bagera ku kiraro cya gihirwa, radiyo radiyo yari afite iza kumucika igwa mu mugezi, yakubise mu mugezi aza kuyikurikira, muri uko kuyikurikira yakuyemo bote azisiga hejuru, ajya kuyishaka mu mugenzi. Mugenzi barikumwe yabonye atinze niko kuza kumushaka baramubura, yabonetse ejo."


Kinyarwanda
English
Swahili









