Uwahoze akundana na Ronaldo yishyuwe akayabo ngo amusebye ayatera utwatsi
Umunyamideli wahoze ari umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Gemma Atkinson, yashimishije benshi nyuma yo gutangaza ko ubwo batandukanaga, yishyuwe ngo asebye uyu mukinnyi ariko arabyanga.
Gemma Atkinson mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026, yavuze ko nyuma y’igihe atandukanye na Cristiano Ronaldo, hari abamwegereye bamwijeje kumuha amafaranga menshi kugira ngo avuge amagambo mabi kuri Cristiano Ronaldo ariko arabyanga kuko nta kintu kibi yamubonyeho.
Yagize ati “Ubwo twatandukanaga, nahawe amafaranga menshi ngo mvuge nabi Cristiano Ronaldo, ariko narabyanze kuko nta kintu kibi nari mfite namuvugaho.”
Uyu munyamideli akaba n’umunyamakuru w’icyamamare yashimangiye ko atifuje gutangaza ibihuha cyangwa gushaka kwamamara ashingiye ku gutandukana kwabo. Yavuze ko yahisemo kwicecekera no kubaha amateka bagiranye aho gushaka inyungu mu makuru mabi.
Aya magambo ya Gemma Louis Atkinson yongeye kugaragaza ko n’ubwo gutandukana kw’ibyamamare akenshi bijyana n’impaka n’ibihuha, hari abahitamo inzira yo kubaha no kwirinda gusebanya.
Cristiano Ronaldo na Gemma Atkinson, bagiye mu rukundo mu mwaka wa 2007, ubwo Cristiano Ronaldo yari muri Manchester United ariko ntibatindana kuko urukundo rwabo rwamaze Amezi ane gusa bahita batandukana.

Cristiano Ronaldo na Gemma Louis Atkinson bakunda mu mwaka wa 2007


Kinyarwanda
English
Swahili









