Kigali : Polisi yiyemeje gufata abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje kwiyongera mu Gitega
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko igiye kongera gukora imikwabo yo gufata abacururiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mayirungi ndetse na Mugo (Heroine) mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Ibi Polisi yabitangaje kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y'uko bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gacyamo, Umurenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge, babwiye UKWELITIMES, ko bahangayikishijwe cyane n'ubwiyongere bw'abacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na mugo (Heroine) ndetse na Mayirungi bakomeje kwiyongera muri aka gace.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gshonzire Wellars, yamereye UKWELITIMES, ko Koko mu bihe bishize muri aka gace hagaragaraga ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge ariko bari bazi ko byarangiye kubera ko ababicuruzaga baafashwe.
Yavuze ko Polisi yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru y'uko muri aka gace by'umwihariko mu Kagari ka Gacyamo hongeye kugaragara abantu bacuruza ibiyobyabwenge igiye kongera ibikorwa byo kubafata.
Yagize ati " Nibyo koko nk'uko wabivuze, mbere hagaragaraga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi n'ibindi wavuze n'inzoga z'inkorano ariko twari tuzi ko byarangiye kubera ko ababicuruzaga twarabafasha. Rero kuba bongeye kugaruka tugiye kongera ibikorwa byo kubafata."
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo gufata abaruriza ibiyobyabwenge muri aka gace, Polisi izagikora ifatanyije n'inzego zitandukanye zirimo n'iz'ibanze.
CIP Gahonzire yabonyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru y'abantu bazi bose bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe.
Ati " Icyo dusaba abaturage n'uko batanga amakuru y'abo bazi ko babicuruza kugira ngo bafatwe aho kuyagumana."
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali itangaje ibi, nyuma y'aho abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko kuba muri aka gace hagaragara abacuruza ibiyobyabwenge benshi n'indaya bigira ingaruka ku bana babo kuko hari ababyishoramo ndetse batiyumvisha impamvu ubuyobozi bw'aka Kagari ka Gacyamo butajya bubafata kandi buba bubazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









