issa
Amakipe yitabiriye Tour du Rwanda yatangiye kugera mu gihugu

Feb 19, 2026 - 08:24
 0

Ikipe ya Rembe–Rad-Net Pro Cycling Team yo mu Budage ni yo yabaye iya mbere mu makipe yo hanze y’u Rwanda ageze i Kigali kwitabira Tour du Rwanda 2026.

Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga, rikaba rizatangira ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, risozwe ku ya 1 Werurwe 2026. Nk’uko bisanzwe, rizazenguruka intara zose z’igihugu.

Amakipe 14 azaturuka mu mahanga, aho Rembe–Rad-Net Pro Cycling Team ari yo yabimburiye andi kugera mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2026. Tour du Rwanda 2026 izitabirwa n'amakipe 18 harimo ane abarizwa mu Rwanda ari yo Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda), May Stars, Benediction Banafrica Team na Team Amani. 

Ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, hategerejwe andi makipe arimo Picnic PostNL yo mu Buholandi, Lotto-Intermarché na Soudal Quick-Step zo mu Bubiligi, ndetse na Movistar yo muri Espagne.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare, umunsi umwe mbere y’itangira ry’isiganwa, hazaba umuhango wo kumurika ku mugaragaro amakipe 18 n’abakinnyi 90 bazaryitabira. Uwo muhango uzabera kuri Kigali Convention Centre guhera saa 18:00, ukazaba ufunguye ku bantu bose.

Mu makipe yari yaratangajwe mbere, UAE Team Emirates Gen-Z ni yo itazagaragara muri iri siganwa, gusa yamaze gusimbuzwa.

Amakipe 18 azakina Tour du Rwanda 2026 ni aya akurikira:

Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia, Amani, Benediction Banafrica, May Stars, Madar, Rembe Rad-Net, Localiza Meoo, Bike Aid, Istanbul na Tshenolo Pro, Movistar, NSN, Soudal Quick-Step, Picnic PostNL na Lotto-Intermarché.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Amakipe yitabiriye Tour du Rwanda yatangiye kugera mu gihugu

Feb 19, 2026 - 08:24
Feb 19, 2026 - 08:27