Nigeria: ISWAP yishe abasirikare 8 ba Leta, ikomeretsa 23
Abasirikare umunani ba Nigeria biciwe mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ISWAP, mu gihe abandi 23 bagikomerekeyemo bikomeye mu gace ka Cross Kauwa, gaherereye muri Leta ya Borno, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano za Nigeria avuga ko abarwanyi bagera kuri 70 ba ISWAP batangiye kugaba ibitero bikomeye bifashishije intwaro ziremereye kuva ku wa 16 Gashyantare 2026, biza kurangira bibaye imirwano ikomeye yakomeje kuba kugeza ku wa 18, bituma habaho kurasana hagati y’umutwe wa ISWAP ndetse n’ingabo za Nigeria.
Byatangajwe ko abo barwanyi b’uwo mutwe w’iterabwoba, nyuma yo guhangana n’ingabo za Nigeria zirwanira mu kirere no ku butaka, zikabanesha, bataye ibirindiro byabo ahubwo bajya gusahura iby’ingabo za Nigeria biherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Chad.
Abarwanyi bagize uwo mutwe wa ISWAP basize bangije imodoka 11 ingabo za Nigeria zakoreshaga zirasa, nyuma yo kwica abasirikare 8 b’icyo gihugu no gukomeretsa 23.
Ingabo za Nigeria zatangaje ko icyo kigo cyatatswe n’uwo mutwe wa ISWAP cyari kimwe mu byifashishwaga mu kurinda umutekano w’abarobyi bakorera kuri icyo kiyaga cya Chad kiri mu mujyi wa Baga, uzwiho kuba igicumbi cy’uburobyi muri icyo gihugu.
Icyo gitero kibaye mu gihe umutekano muke ukomeje kwiyongera muri Nigeria aho umutwe wa Boko Haram ndetse n’uwo wa ISWAP bikomeje guhangana n’ingabo z’icyo gihugu, ibintu byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga ubufasha bw’ingabo zirenga 1500 zohererejwe muri icyo gihugu gufasha igisirikare cya Nigeria guhangana n’iyo mitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro.
Raporo ya Loni iheruka gutangazwa ivuga ko kuva imirwano yatangira kuba muri Nigeria mu 2009 abantu barenga ibihumbi 40 bishwe, mu gihe miliyoni ebyiri bahunze icyo gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









