Umunyamabanga wa Muslim World Sheikh Dr Muhammed Bin Abdulkarim yageze i Kigali
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Habimana Dominique, ari kumwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, bakiriye Nyakubahwa Sheikh Dr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa, Umunyamabanga Mukuru wa Muslim World League (MWL), ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali aho ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Muri uru ruzinduko,Sheikh Dr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa yitabiriye kandi ibirori byo guhemba abafashe mu mutwe igitabo gitagatifu cya Qur’an, aho abarenga 70,000 bamaze kugifata mu mutwe. Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre, byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi Wungirije w'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB) bwana Dr. USENGUMUKIZA Félicien
Mu ijambo rye, Mufti w’u Rwanda yashimiyeDr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa ku bufatanye n’inkunga Muslim World League igenera ibikorwa by’Idini ya Islam mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru Mufti w’u Rwanda yasobanuye ko MWL yemereye u Rwanda ko izajya itera inkunga amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qur’an ategurirwa i Kigali, agahuza ibihugu bigera kuri 40, kandi akitabirwa n’abantu barenga ibihumbi icumi.
Umuyobozi Wungirije wa RGB, na we, yasabye Abayisilamu kurenga gufata Qur’an mu mutwe gusa, ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo ibasaba mu buzima bwa buri munsi. Yashimye umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, agaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere ikwiye kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe n’amahoro, cyane ko Islam isobanuye amahoro.
Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruribukomeze uyu munsi Sheikh Dr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi . Akaza no kwitabira ibiganiro biri buhurize hamwe abayobozi b'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda n’abahagarariye andi madini n'amatorero, hanategerejwe igikorwa cyo gusangira ifunguro rizwi ku izina rya Ifutari ni igikorwa kiza kubera kuri Kigali conferance and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kikaza kwitabirwa n’abantu barenga 1,000.


Kinyarwanda
English
Swahili









