Perezida Kagame yakiriye intumwa zitegura Global Learning Conference izabera i Kigali
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026, yakiriye abayobozi batandukanye baturutse mu nzego mpuzamahanga zitanga umusanzu mu burezi n’iterambere rirambye, mbere y’itangira ry'inama mpuzamahanga ku burezi (Global Learning Conference 2026) iteganyijwe gutangirira i Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Abakiriwe barimo Prof. Subra Suresh, washinze kandi akaba ari Perezida wa Global Learning Council; Michelle Gyles-McDonnough, Umuyobozi Mukuru wa United Nations Institute for Training and Research (UNITAR); Dr. Lee Howell, Umuyobozi Mukuru wa Villars Institute; na Dr. Gururaj Deshpande, umwe mu bashinze Deshpande Foundation.
Ibiganiro byibanze ku ntego z’iyi nama mpuzamahanga izahuza abayobozi, abashakashatsi, inzego za leta n’iz’abikorera, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku isano iri hagati y’uburezi, ubuzima, ibidukikije n’iterambere rirambye.
Global Learning Conference 2026 izagaruka ku buryo uburezi bushobora kuba inkingi y’impinduka mu guhangana n’ibibazo byugarije isi birimo ihindagurika ry’ibihe, ubusumbane mu buzima, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo burambye.
Mu bikorwa bizaherekeza iyi nama, hateganyijwe AI Hackathon, izahuza urubyiruko n’inzobere mu ikoranabuhanga bagamije gutanga ibisubizo bishya bishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence). Hazaba kandi amarushanwa ya robotique ku banyeshuri, agamije guteza imbere ubumenyi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga no gushishikariza abakiri bato gutekereza ibisubizo by’ejo hazaza.
Iyi nama yongeye kugaragaza icyizere amahanga afitiye u Rwanda nk’ihuriro ry’inama mpuzamahanga n’ikorwa ry’ibiganiro bigamije gushakira hamwe ibisubizo by’iterambere rirambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









