issa
Gitega: Batewe impungenge n'abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje kwiyongera

Feb 19, 2026 - 08:58
 0

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gacyamo, Umurenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge ,baravuga ko bahangayikishijwe cyane n'ubwiyongere bw'abacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na mugo (Heroine) ndetse na Mayirungi bakomeje kwiyongera muri aka gace.

Akagari ka Gacyamo gaherereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, kakaba gahana imbibi n'umurenge wa Kimisagara n'uwa Rwezamenyo ndetse n'uwa Nyarugenge ahitwa mu Biryogo.

Aka Kagari gakunze kugaragaramo indaya nyinshi kubera inzu zihendutse zigaherereyemo n'abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mugo (Heroine) ndetse na Mayirungi.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko bugarijwe cyane n'abacuruzi b'ibiyobyabwenge byiganje urumogi na mugo ndetse bibabangamira cyane kubera ko bituma bamwe mu bana babo bishora mu kubikoresha.

Bemeza ko abacuruzi ruharwa b'ibyo biyobyabwenge biganjemo abagore ndetse ari bo baruha insoresore zitandukanye zikajya kurukwizakwiza mu baturage cyane cyane mu masaha y'ijoro.

Bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bw'aka Kagari, butajya buta muri yombi abacururiza ibiyobyabwenge muri aka gace kandi buba bubazi.

Umugore umwe yagize ati " Mudukorere ubuvugizi naho ubundi abana bacu bagiye gushirira mu biyobyabwenge, none se ubu koko aha waharerera umwana agakurana uburere bwiza tutabeshye? Noneho icyakubwira ko umugore nk'iyo hari aho yagiye arusigira umwana we akaba ari we usigara aricuruza."

Yakomeje agira ati " Abayobozi barabizi cyane, none se  abanyerondo ntibahaca buri munsi ? ikibabaje n'uko ari nk'umuntu urimo kwizunguriza ngo abone icyo kurya we bahita bamutambikana."

Kalisa Paul, we avuga ko muri aka kagari ka Gacyamo hameze nk'ahahambwe imbwa kubera ibihabera.

Ati " None se navuga iki koko? twabonye bubaka umuhanda tugira ngo abacuriza urumogi bazahita bahacika aha burundi ahubwo ubu nibwo biyongereye, indaya zo ni nyinshi kandi zikuze sinzi uko nabivuga uzaze nikoro urebe."

"Ikibabaje ni uko n'abo barucuruza iyo bafashwe babajyana ejo bagahita babarekura mukongera mugahura waba ari wowe babatanzeho ayo makuru bakakwijundika kakaba kakubayeho."

UKWELITIMES, yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gacyamo,Tuyizere Jeannine, niba iki kibazo akizi, avuga ko bakizi ariko ntacyo yakivugaho kubera ko Umujyi wa Kigali ufite Umuvugizi.

UKWELITIMES, yandikiye Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya kuri telefone ye, imubaza kuri iki kibazo n'ingamba bari kugifatira ariko ntiyagira icyo asubiza.

Gacyamo igaragaramo inzu zihendutse cyane 

Zimwe mu nzu bivugwa ko zicururizwamo ibiyobyabwenge

Ibiro by'Akagari ka Gacyamo biri ahitwa kwa Mutwe

Feb 19, 2026 - 14:02