Gasabo:Umugore arashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 14
Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu mujyi wa Kigali, rwareze umugore w'imyaka 34 icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu, mu gihe uwo mugore yemeza ko yasambanyije uwo mwana ari we ubimusabye.
Ubushinjacyaha buvuga ko cyaha cyo gusambanya uwo mwana w'umuhungu, byabaye tariki 31 Ukuboza 2026, mu Mudugudu wa Karenge, Akagari ka Nyakabungo, umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali nkuko bitangazwa n'Ubushinjacyaha bukuru.
Mu rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Ubushinjacyaha bwashinjije uwo mugore gukorera uwo mwana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse uregwa ufite imyaka 34, yaburanye yemera icyaha ariko akavuga ko uwo mwana ubwe ari we wamusabye ko basambana.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa mu ngingo ya 14 iri mu itegeko no 59/2023 ryo ku wa 23 Ukuboza 2023, rindura itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018, riteganya ibihano muri rusange.Urwo rubanza ruzasomwa mu cyumweru gitaha tariki 23 Gashyantare 2025..


Kinyarwanda
English
Swahili









