Yoon Suk Yeol wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Yoon Suk Yeol wabaye Perezida w’iki gihugu, igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukoresha nabi ububasha bwe no gutegura imvururu zabaye mu Ukuboza 2024 ashaka gushyiraho itegeko ry’uko igihugu kiri mu bihe by’intambara.
Yoon Suk Yeol yanashinjwe no gushaka gukoresha abasirikare ngo bajye mu Nteko Ishinga Amategeko gusohoramo abatavuga rumwe na we bajye kubafunga, ndetse yohereza ingabo na polisi kujya gucunga no kubuza abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kwinjira mu nyubako zabo.
Ubushinjacyaha bwasabaga ko urukiko rumuhanisha igihano cy’urupfu. Ubwo urubanza rwasomwaga ku rukiko ruri mu Mujyi wa Seoul hari abapolisi benshi n’imodoka nyinshi zayo zakoze urukuta.
Muri Mutarama 2026, ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Yoon Suk Yeol yarashatse gushyiraho itegeko ryemeza ko igihugu cye kiri mu bihe by’intambara, mu buryo bunyuranye n’amategeko n’itegeko nshinga, byabangamiye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, na Komisiyo y’Amatora.
Amategeko ya Koreya y’Epfo avuga ko kuba mu bacurabwenge bategura imvururu bihanishwa igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu.
Igihano cy’urupfu giheruka guhanishwa umuntu muri iki gihugu mu 2016 ariko kuva mu 1997 nticyigeze gishyirwa mu bikorwa.
Yoon Suk Yeol yagiye ku butegetsi mu 2022, abukurwaho mu 2025. Ku wa 3 Ukuboza 2024, uyu mugabo wari umukuru w’igihugu yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’intambara, kubera ibikorwa “birwanya leta” yavugaga ko bikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Icyemezo cye nticyarengeje amasaha atandatu, inteko Ishinga Amategeko iragihagarika ndetse hahita hatangira inzira zo kumweguza mu gihe urukiko rurinda itegeko nshinga rwo rwategetse ko ava ku butegetsi muri Mata 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









