Burundi: Abanyamakuru batatu barimo abanyamahanga batawe muri yombi
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026, mu murwa mukuru Bujumbura, abanyamakuru batatu barimo Umurundi umwe n’abanyamahanga babiri batawe muri yombi ubwo bari baherekeje Hadja Lahbib, Komiseri w’u Burayi ushinzwe Uburinganire, Kwitegura no Guhangana n’Ibibazo.
Aba banyamakuru bafashwe mu gihe bakurikiranaga ibikorwa by’uruzinduko rwa Komiseri Lahbib muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi. Nyuma yo gutabwa muri yombi, bahise bajyanwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza, kizwi nka SNR, nk’uko amakuru amwe yatangajwe n’urubuga rwa SOS Medias Burundi abivuga.
Uburyo batawe muri yombi n’impamvu nyamukuru zatumye bafungwa ntibyahise bimenyekana, ndetse inzego zibishinzwe ntizari zatanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo kugeza ubu.
Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare, ni bwo Hadja Lahbib yari yatangiriye uruzinduko rwe mu karere i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gukomereza mu Burundi ku wa Gatatu. Biteganyijwe kandi ko uru ruzinduko ruzakomereza mu Rwanda.
Iri fatwa ry’aba banyamakuru rije rikurikira uruzinduko rw’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu gihe agace ka Afurika y'akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kwitabwaho n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano, ubufatanye n’iterambere.


Kinyarwanda
English
Swahili









