issa
Nyamasheke: Impanuka y'ikamyo yakomerekeyemo abantu 16

Feb 19, 2026 - 10:26
 0

Ikamyo yari itwaye abakozi ibajyanye mu mirimo yo gusana ahangiritse ku muhanda Nyamasheke-Rusizi yagonze ipoto ry'amashanyarazi irenga umuhanda, hakomerekamo abakozi 16.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, ahagana saa Tatu za mu gitondo.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko iyi kamyo ubwo yageraga ahitwa kuri Shangazi, hajya hakunda kubera impanuka, aribwo yarenze umuhanda.

Umwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi imodoka irenga umuhanda hakomereka abantu 16.

Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo 16 bakomeretse byoroheje bajya kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge, bamwe batangiye koroherwa bari gutaha.

Yagize ati “Abarimo bakomeretse byoroheje bajyanwa mu bitaro bya Bushenge kuvurwa, abenshi bamaze gutaha. impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga.”

Yaboneyeho kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare kuko buteza impanuka zigira ingaruka ku buzima no ku mitungo y’abantu.

Feb 19, 2026 - 11:12