issa
Masaka: Fortis Green Housing yatangiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo w’inzu 386

Nov 1, 2025 - 11:17
 0

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ibijyanye n’ubwubatsi, Fortis Green Housing, cyatangiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo ‘Masaka Views Eco Estate’ uzaba ugizwe n’inzu 386 zo guturamo ziri ku buso bwa hegitare zirindwi.

Uyu mudugudu ugiye kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, uzaba ugizwe na appartement ifite inzu 302 zirimo iz’icyumba kimwe kugeza kuri bitatu, inzu 51 ziri ukwazo (family house), ndetse na ‘townhouses’ 33. Uzatwara arenga miliyari 36 Frw (25$ Million).

Izo nzu 51 ziri ukwazo na townhouses zizahita zigurishwa, mu gihe appartement zo zizaba ari izo gukodesha.

Inzu zizagurishwa ni izifite ibyumba bitatu n’iz’ibyumba bine zizagurishwa hagati y’arenga miliyoni 174 Frw (120.000$) kugeza kuri miliyoni 200 frw (135.000$).

Umuyobozi Mukuru w’Iki kigo, Jonathan Shafer, yavuze ko uyu mudugudu uzaba ugizwe n’inzu nyinshi zo gukodesha kugira ngo borohereze abantu batarabona ubushobozi buhagije bwo guhita bagura inzu.

Yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze twasanzwe 95% y’amazu yubatswe muri ubu buryo ahita agurishwa ugasanga abakeneye amazu bahuye n’ikibazo cy’ubushobozi bwo guhita bagura ayo mazu. Dushaka gukomeza gutunga aya mazu dutanga ahantu ho kuba heza kandi horoshye kwishyura.”

Aya mazu azaba yubatse mu buryo bugezweho burengera ibidukikije, aho nk’inzitiro zizaba zikoze mu biti (living fence), zifite uburyo bwo kubika amazi, ndetse zikoresha ingufu nke z’amashanyarazi.

Izi nzu kandi zizaba zifite ibikorwa bihuriweho nk’ubusitani, ahantu ho gukorera imyitozo ngororamubiri, nibindi.

Iki kigo kandi cyagaragaje ko ibikoresho byinshi bizakoreshwa mu kubaka izi nzu ari ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko mu mujyi wa Kigali hari icyuho cy’inzu zo guturamo ibihumbi 30. Ibi bikaba biterwa n’umubare munini w’abaturage bimukira mu mujyi wa Kigali.

Imibare igaragaza ko abarenga 50% by’abatuye Kigali ari abakorera munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ibituma badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa kubona izo gukodesha.

Mu 2024, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe miliyari 150$ kugira ngo haboneke amacumbi ahendutse Abanyarwanda bakeneye kugeza mu 2050.

Kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe abashoramari benshi bashora imari mu kubaka amazu yo guturamo.

umwe mu baguze inzu muri uyu mudugudu uri kubakwa witwa Beatrice Hariri, , yavuze ko kubona inzu wishyura mu byiciro aba ari ibintu bigoye ariyo mpamvu yahise aba akuyemo iye muri uyu mudugudu.

Ati “Ni umudugudu mwiza kandi ujyanye n’igihe. Uburyo bwo kwishyura n’ibiciro byazo ni byo byatumye mpagura.

Uyu mudugudu wose uteganyijwe kuzarangira mu 2029, ariko uzubakwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu ziri ukwazo 51, townhouses 33 na appartement y’inzu 88 kizarangira mu 2026.

Nov 1, 2025 - 12:55