issa
Nelly Mukazayire yatangaje ikigiye gukorwa kugira ngo ikipe y’igihugu y'umupira w'Amaguru ikomere cyane

Feb 20, 2026 - 09:38
 0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje igituma mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi hakomeza kubamo impinduka ndetse n’icyo bagiye gukora kugira ngo iyi kipe y’igihugu ikomere cyane.

Ibi Nelly Mukazayire yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo, ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026. Minisitiri yagarutse kuri byinshi ariko yibanda cyane ku ihindagurika rigaragara mu ikipe y’igihugu ndetse no muri Federasiyo y’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda.

Nelly Mukazayire yatangaje ko izi mpinduka zikomeza kubaho mu nzego ziyobora umupira, zijyana no kuba umusaruro uba wifuzwa uba utaboneka.

Yagize ati “Navuga ko impinduka zizakomeza haba muri Federasiyo, Minisiteri n’ahandi hose. Zaba izo dufiteho ubushobozi cyangwa izo abayobozi bacu bafiteho ubundi bushobozi mu gihe cyose tutaratanga umusaruro tugomba kubona. Impinduka zakomeje kuba ni ukugira ngo twese dufatanyije tugire icyerekezo cyumva umupira wo mu Rwanda ahantu ugomba kugana, umupira wa kinyamwuga, w’ukuri no kuzamura impano kandi uri butume habaho gutsinda.”

Iki gisubizo cya Minisitiri wa Siporo, cyaturutse ku kibazo yabajijwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Depite Rutebuka Balinda, aho yabajije Minisiteri icyo iri gukora kugira ngo Amavubi ahabwe icyerekezo gishingiye ku kubona intsinzi.

Yagize ati “Ndagira ngo muduhe icyerekezo cy’Amavubi. Ntabwo twaganira tutavuze ku Mavubi n’impinduka zikunze kubamo cyane cyane ku batoza bahora bahindagurika, ndabihuza n’ubuyobozi bwa FERWAFA na bwo buhora buhindagurika kandi bigira ingaruka.”

Nelly Mukazayire yakomeje agaruka ku mpano z’abakiri bato zigomba gukurikiranwa, kandi ibyo bigakorwa hagamijwe inyungu cyane ku ikipe y’igihugu. Uyu muyobozi kandi agaruka ku ihindagurika ry’abatoza mu Amavubi, yerekana ko riba rigamije intsinzi.

Yagize ati “ Kuzimenya, kuzizana, kuzikoresha neza kuko na byo byagiye bigaragaramo imbogamizi. Ibyo twamaze kubivugana na FERWAFA kandi turi kubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Harimo no guha Amavubi abantu batuma agera ku ntsinzi, ihinduka ry’abatoza na ryo ni aho riganisha. Ubu amasezerano yacu Federasiyo igirana n’umutoza akwiye kuba agaragaza umusaruro uzavamo ni uwuhe? Ni amasezerano agomba kugaragaza ikizavamo, niba ntacyo muzajya mukomeza kubona izo mpinduka kuko dukeneye kubona umusaruro.”

Nelly Mukazayire yatangaje ko nka Minisiteri batishimiye ukuntu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, imeze. Ariko ko hagiye gushakwa izindi mpano z’Abanyaranda zikomeye ndetse n’abatoza beza batanga umusaruro kugira ngo ikipe ikomere cyane.

Yagize ati “Hagati aho ntabwo tunejejwe n’ukuntu Amavubi ameze, ni na yo mpamvu tugomba kuyashakira abatoza beza ariko tukazana n’izindi mpano z’Abanyarwanda dufite, zizi umupira zikina hanze zikaza zikuzuzanya n’izo dufite aha.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, kugeza ubu nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Adel Amrouche kubera umusaruro nkene. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irabura igihe gito kugira ngo yitabire imikino ya FIFA Series izaba mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ikazabera mu Rwanda.

 Ikibazo cyo kutazamura impano z'abakiri bato muri ruhago cyavugutiwe umuti  - Umuryango.rw

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373