issa
Perezida Kagame yakiriye komiseri w’ubumwe bw’u Burayi  baganira kuri RDC

Feb 20, 2026 - 09:35
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Hadja Lahbib, Komiseri w’u Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Uburinganire, Kwitegura no Gucunga Ibibazo, ndetse na Johan Borgstam, Intumwa yihariye y’u Burayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bakurikiranye uko ibintu byifashe ku rwego rwa politiki n’ubutabazi, by’umwihariko ku bijyanye n’uburyo bwo gufasha abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara n’imvururu.

Abayobozi bombi b’u Burayi bagaragaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gushyigikira ingamba ziri gufatwa ku rwego rw’umugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano no gutanga ubutabazi bwihuse ku baturage babikeneye.

Iyi nama ibaye mu gihe hakomeje imbaraga zinyuranye zigamije kugabanya umwuka mubi mu Burasirazuba bwa RDC no gukomeza ibikorwa byo gutanga ubufasha bwihutirwa ku mpunzi n’abimuwe n’intambara.

Feb 20, 2026 - 09:46