
PM. Ngirente yashimiye Papa Francis ku bw'uruhare yagize mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Kiliziya Gtolika
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye ibikorwa byiza byaranze Papa Francis, haba ku rwego rwa Kiliziya ndetse no ku Isi muri rusange, anamushimira ko yahaye u Rwanda, Cardinal wa mbere mu mateka yarwo.
Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu misa yo gusabira Papa Francis, witabye Imana tariki 21 Mata 2025.
Iyi misa yabereye muri Paruwasi Regina Pacis, i Remera yitabiriwe n'Abakirisitu Gatolika n'abandi.
Misa yo gusabira Papa Francis, yayobowe n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco.
Yitabiriwe n'Abapiskopi bo mu Rwanda, Abapadiri n'Abihayimana mu miryango itandukanye. Ni misa kandi yitabiriwe n'Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Analdo Sanchez Catalan.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice n'abandi baminisitiri muri Guverinoma baherekeje Minisitiri w’Intebe mu misa yo gusabira Papa Francis.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko Papa Francis azibukirwa kuba yaragaragaje ubushake bwo kuzahura umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda.
Ati “By’umwihariko, nka Guverinoma y’u Rwanda turishimira ko Papa Fransisiko yagize uruhare rukomeye mu kongera kunoza umubano wa Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Kuri ubu turishimira ko umubano wa Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu ushingiye ku kuri, ubwiyunge ndetse n’intego ihuriweho yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”