
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barenga 4500 mu byiciro bitandukanye
Itangazo rya Polisi y'Igihugu ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Mata 2025, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye Bakuru n'Abato mu gihe Abapolisi 150 barimo ba Ofisiye bato bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru.
Uretse aba Bapolisi bazamuwe ku ipeti rya ACP, hazamuwe mu ntera Abapolisi 24 bakuwe ku ipeti rya SSP (Senior Superintendent of Police) bagahabwa irya CSP (Chief Superintendent of Police).
Hari kandi 35 bakuwe ku ipeti rya SP (Superintendent of Police) bahabwa irya SSP (Senior Superintendent of Police), abantu 63 bakuwe ku ipeti rya CIP (Chie Inspector of Police) bahabwa irya SP.
Hari abandi Bapolisi 304 bakuwe ku ipeti rya IP (Inspector of Police) bahabwa irya CIP (Chie Inspector of Police), naho abandi bane bakurwa kuri AIP (Assistant Inspector of Police) bahabwa ipeti rya CIP CIP (Chie Inspector of Police), hakaba n’abandi 560 bakuwe ku ipeti rya AIP bahwa riya IP (Inspector of Police).
Naho mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo ba ofisiye bato 45 na ba Su-Ofisiye 105. Hanasezerewe abapolisi 17 ku mpamvu z’uburwayi na bane basezerewe ku zindi mpamvu zitandukanye.