
Umwana akwiye kwigenza! Rutsiro FC yahigiye gutsinda APR FC harimo ikinyuranyo
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 mata 2025, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC zirakina umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino utoroshye kuko yaba ikipe ya APR FC ndetse na Rutsiro FC buri imwe irimo kwifuza gutsinda kugirango itahane amanota 3.
Mu kiganiro UKWELITIMES twagiranye n’umuvugizi wa Rutsiro FC witwa Habineza Modeste, yaduhamirije ko ikipe yiteguye neza ndetse bashaka gutsinda APR FC bagatanga ubutabera.
Yagize ati “ Perezida w’ikipe amaze iminsi abivuga, rero Rutsiro FC twiteguye gutsinda kuko ibintu byose twabiteguye neza. Umwana akwiye kwigenza hagatsinda ubishoboye, ikipe igatwara igikombe igikwiye.”
Uyu muyobozi yavuze ko ikipe ya Rutsiro FC ifite imbaraga nyinshi abakinnyi bose bahari usibye Uwambajimana Leo uzwi nka Kawunga. Ikipe ya Rutsiro FC imaze iminsi yitwara neza ndetse ngo biraza gukomeza nta gushidikanya kuko ikipe barayizeye.
Habineza Modeste uzwi nka Furgason yakomeje atubwira ko ikipe ya Rutsiro FC bizeye ko iratsinda APR FC harimo ikinyuranyo kandi n’agahimbazamusyi bagakubye 2.
Yagize ati “ Ntabwo nkunda kuvuga ibintu by’ibitego ariko ikipe ya APR FC turayitsinda harimo ikinyuranyo. Dushobora gutsinda ibitego 2-1 cyangwa tukanganya. Agahimbazamusyi abakinnyi barahabwa nibatsinda twagakubye kabiri.”
Uyu muyobozi yatubwiye ko abafana ba Rutsiro FC baraba ari benshi cyane kuko hari ama-Bus menshi arimo guturuka mu karere ka Rutsiro ndetse abandi bafana banyuze mu mazi berekeza i Rubavu kuri uyu mukino.
Ikipe ya Rutsiro FC iyoborwa na Nsanzineza Ernest, uyu mwaka ubona ko yiteguye neza ndetse ni imwe mu makipe wavuga ko yitwaye neza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.
Rutsiro FC niyo kipe yo mu ntara itarigeze ivugwamo ikibazo cy’imishara uyu mwaka nyuma ya Mukura victory Sports ndetse na Amagaje FC zimaze iminsi zihagaze neza.
Rutsiro FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 37 naho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 49.
Nsanzineza Ernest umaze gukora ibidasanzwe kuri Rutsiro FC