issa
Rayon Sports yahembye umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 12 umwaka ushize n’ukwa mbere uyu mwaka

Feb 20, 2026 - 10:37
 0

Ikipe ya Rayon Sports yahembye abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ndetse n’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, mu gihe harimo kwitegurwa gukina na Mukura Victory Sports.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa kane tariki 19 Gashyantare 2026 ku kibuga cy’Imyitozo cyo mu Nzove ubwo hari hasojwe imyitozo. Abafana bakurikiye iki gikorwa ntabwo bari benshi nk’uko bisanzwe iyo hagiye gutangwa iki gihembo.

Hatangiye hahembwa abakinnyi bitwaye neza umwaka ushize mu kwezi kwa 12, aho mu bagore ba Rayon Sports iki gihembo cyaje kwegukanwa na Emelyne Mukagatete. Uyu mukinnyi yari ahanganye na Nelly Salama ndetse na Sifa Uwanyirigira.

Mu bihembo by’abagabo, iki gihembo cy’ukwezi kwa 12 umwaka ushize cyegukanwe na Tony Kitoga. Muri iki gihembo uyu mukinnyi ukomoka muri DRC yari ahanganye n’abarimo Sindi Paul Jesus ndetse na Ndayishimiye Richard.

Nyuma y’iki gihembo haje gutangwa kandi icy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Mutarama 2026. Mu bagore iki gihembo cyegukanwe na Niyonshuti Emerance, naho mu bagabo cyegukanwe na Emery Bayisenge ahigitse abarimo Ndikumana Asmane ndetse na Ramazani Tshimanga.

Ibi bihembo ikipe ya Rayon Sports yabitanze mu gihe yiteguraga umukino izakinamo na Mukura Victory Sports kuri iki cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026. Ni umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona uzaba utoroshye dore ko umukino ubanza warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

ImageEmelyne Mukagatete yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza 

ImageNiyonshuti Emerance nawe yahawe igihembo cy'Umukinnyi mwiza muri Rayon Sports

ImageTony Kitoga yahawe igihembo cy'Umukinnyi mwiza muri Rayon Sports

ImageEmery Bayisenge yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza muri Rayon Sports ukwezi kwa mbere

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373