issa
Abakinnyi ba APR FC bibukijwe inshingano mbere yo guhura na Police FC

Feb 20, 2026 - 08:27
 0

Ikipe ya APR FC yasuwe na Chairman w’Icyubahiro, Gen Mubarakh Muganga, yibutsa abakinnyi inshingano zabo mbere yo guhura na Police FC.

Ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026, ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ifitanye na Police FC kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026.

Ni umukino utoroshye bijyanye nuko aya makipe amaze iminsi agaragaza guhangana cyane ndetse Police FC ikerekana ko ari ikipe ishobora APR FC, usubiye inyuma ukareba mu mikino micye iheruka kuyahuza.

Ubuyobozi bwa APR FC bwasuye abakinnyi mbere yo guhura na Police FC. Iki gikorwa cyabaye nyuma y’imyitozo iyi kipe yakoze ari nayo ya nyuma kugira ngo uyu mukino ube.

Nkuko ikipe ya APR FC yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko Chairman yasabye abakinnyi gushyira umutima ku ntego bafite, kwigira ku makossa yabaye mbere ndetse no kurwanira icyubahiro cy’ikipe batsinda imikino.

Bagize bati “ Gen MK Muganga yasuye APR FC yitegura umukino ifitanye na Police FC, yibutsa abahungu gukomeza gushyira umutima ku ntego, kwigira ku makossa yabayeho mbere no kurwanira icyubahiro cy’ikipe batsinda imikino.”

Ikipe ya APR FC imaze icyumweru yitegura uyu mukino nubwo haciyemo umukino yakinnye na Kiyovu Sports urangiye itsinze ibitego 2-0. Ibi kandi niko bimeze ku ikipe ya Police FC nayo yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1 mu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro.

Umukino APR FC irasuramo Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, urabera kuri Kigali Pele Stadium utangire Saa Cyenda z’amanwa. Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, ni mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 34.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi warangiye ikipe ya Police FC itahanye intsinzi yanatumye yegukana igikombe cy’Intwari. Umukino ubanza wa Shampiyona warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0.

 ImagePolice FC yakoze imyitozo yitegura APR FC

Image

ImageAPR FC yasuwe na Chairman w'Icyubahiro 

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373