Rutsiro: Umukingo wagwiriye inzu abana babiri bari bayirimo barapfa
Inzu yari iryamyemo aba babiri barimo uw’imyaka itandatu n’uw’ibiri bo mu Murenge wa Gihango,mu Karere ka Rutsiro yagwiriwe n’umukingo, abo bana bose bahita bapfa.
Ibi byabaye ku mugoroba wat ariki 18 Gashyantare 2026, mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango, Akagari sawa kumi n'imwe z:umugoroba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias yavuze ko ibi byago byatewe n’imvura yari yiriwe igwa.
Yagize ati “Nibyo koko umukingo wagwiriye inzu yarimo abana babiri baryamye, barimo uw’imyaka itandatu n’ibiri barapfa, ababyeyi babo ubwo byabaga bari bagiye mu mirimo, bahageze abana bamaze gushiramo umwuka.”
Rutayisire yasabye abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwegera ubuyobozi bukabafasha gushaka aho baba bimukiye muri ibi bihe by’imvura nyinshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









