issa
Abana 328 babana na ba nyina mu magororero yo  mu Rwanda

Feb 20, 2026 - 07:40
 0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko mu magororero ane y’abagore ari mu Rwanda habarizwamo abana 328 babana na ba nyina bari kuhagororerwa, ndetse abana 44 muri bo bamaze kuzuza imyaka itatu iteganywa n’itegeko ngo bashakirwe imiryango ibakira ariko bakaba batarayibona.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gashyantare 2025, mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagiranye na MIGEPROF, bishingiye kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025.

Abo bana bari mu magororero ya Musanze, Nyarugenge, Nyamagabe na Ngoma. Muri ayo magororero kandi hari n’abagore umunani batwite.

Minisitiri wa MIGEPROF Uwimana Consolee, yagaragaje ko imibare iheruka yo mu kwezi k’Ugushyingo 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasanze abana bari mu magororero ari 328.

Yagize ati “Harimo abakobwa 171 n’abahungu 157. Igororero rya Nyarugenge ni ryo rifite abana benshi Ngoma 148, Ngoma 71, na Musanze harimo 63”.

Muri abo 149 bari mu bigo mbonazamikurire ECD. Yagaragaje ko iyo umwana amaze kuzuza imyaka 3 NCA n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bafatanya mu gushakira abana umuryango ubakira.

Abadepite bagaragaje impungenge ku burere bw’abana bafite ba nyina bafunzwe, haba abari mu magororero na bo ndetse n’abasigara mu miryango mu gihe ba nyina bari kugororwa.

Depite Sibobugingo Gloriose yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku bihano bisimbura igifungo ku bagore bakoze ibyaha ariko bafite abana bato bakeneye kubarera hafi. 

Ati “Ni byo uwakoze icyaha agomba guhanwa, ariko dufite n’ubundi buryo bwo guhana butari igifungo. Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana, igifungo ntikwiye kuba ari cyo gihitwamo mbere, hagakoreshwa n’ubundi buryo bwatuma umubyeyi akomeza kwita ku mwana we.”

Depite Kayigire na we yagaragaje ko nubwo kudahana bidashyigikirwa, ku mubyeyi waguye mu cyaha bikwiye ko hashakwa uburyo butuma atajyanwa mu igororero mu gihe afite abana bato akeneye kurera.

Depite Mukeshimana Lydia, we yagaragaje ko hari abana bashyikirizwa imiryango ariko ntibarererwe mu buryo buboneye, ndetse bamwe bakakirirwa kubera inyungu z’amafaranga cyangwa ubufasha bakeka ko bazahabwa.

Yavuze ko hari n’abana batabona imiryango ibakira, asaba MIGEPROF gusobanura ingamba ifite zo kubashakira aho barererwa, cyangwa niba hatashyirwaho ibigo byihariye bibakira.

Yanavuze no ku kibazo cy’abana bafite amateka akomeye, nko kuba umwe mu babyeyi yararishe undi, bigatuma imiryango yo ku mpande zombi ibafata nk’inzigo, bikagira ingaruka ku mibereho yabo.

Abadepite banabajije uko Minisiteri ifasha abitwa “Malayika Murinzi” bahabwa kurera abana badafite ababyeyi babitaho, cyane ko bamwe bashobora guhura n’ibibazo by’ubukene.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko hari ibiganiro biri kuba n’inzego z’ubutabera ku buryo abagore bafite abana bato bashobora kugabanyirizwa ibihano cyangwa bagahabwa ibindi bisimbura igifungo.

Yasobanuye kandi ko guhitamo “Malayika Murinzi” bisaba ko uwatoranyijwe aba ari inyangamugayo, afite nibura imyaka 35 y’amavuko, kandi ko mu gihe bigaragaye ko umwana afashwe nabi, amasezerano aseswa agahita ajyanwa ahandi.

Ku bijyanye n’abana 44 barengeje imyaka itatu batarabona imiryango ibakira, Minisitiri Uwimana yavuze ko akenshi biterwa n’uko bamwe muri bo bafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, bigatuma kubona imiryango ibakira bigorana. Icyakora, yavuze ko inzego zibishinzwe zikomeje gushyira imbaraga mu kubashakira imiryango ibakira.