Rwamagana: Umusore arakekwaho kwica umukecuru amuziza ubutaka bwe
Umukecuru wari utuye mu Murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, yishwe atemaguwe mu ijoro ryacyeye. Ubuyobozi buvuga ko umuhungu we ari we ukekwaho kumwica ndetse arimo gushakishwa kugira ngo akorweho iperereza.
Amakuru UKWELITIMES ikesha abaturage, avuga ko Kampundu Afissa wari utuye mu Mudugudu wa Nyamabuye Akagari ka Mabare mu Murenge wa Rubona Akarere ka Rwamagana, wari ufite imyaka 64, urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya tariki ya 19 Gashyantare 2026.
Umwe mu baturage bahaye amakuru UKWELITIMES, avuga ko uwo mukecuru umurambo we wabonetse mu rugo rwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026. Uwo muturage anavuga ko uwo mukecuru abamwishe bamutemaguye kuko yari afite ibikomere byinshi ku mubiri.
Umwe mu bavandimwe ba Kampundu, yabwiye UKWELITIMES, ko abamwishe bamutemesheje umuhoro cyangwa ikindi kintu cy'icyuma.
Yagize ati" Yishwe atemaguwe, icyakoreshejwe ntacyo twabonye ikigaragara nuko bashobora kuba bamutemesheje umupanga nubwo ntawo twabonye. Uwo dukeka ko yamwishe ni umuhungu."
Abaturage baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko bakeka ko umuhungu we witwa Ndayisenga ufite imyaka 33, ari we wishe nyina amuziza imitungo, dore ko umugambi wo kumwica yigeze kuwutegura urapfuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubona, Madamu Mukashyaka Chantal aganira na UKWELITIMES, yavuze uburyo urupfu rwa Kampundu rwamenyekanyemo.
Yagize ati " Twahawe amakuru ko hari umuturage wishwe, hanyuma twihutira kugerayo tugezeyo dusanga koko yishwe, hanyuma duhamagara inzego z'umutekano bapima ibimenyetso."
Gitifu Mukashyaka yakomeje avuga impamvu abaturage bakeka ko Ndayisenga ari we wishe nyina.
Yagize ati" Bakekaga ko umuhungu we ari we waba yamwishe, bashingiye ku kuba yarigeze kubigerageza, yigeze kubigerageza ariko ntiyabigeraho aranabifungirwa, arangiza igihano arafungurwa, ubu rero arimo arashakishwa kugirango akorweho iperereza. Ku makuru twahawe n'abaturage nuko bapfaga imitungo, umuhungu ngo yashakaga ko nyina amuha isambu yo kugurisha, hanyuma nyina akayimwima."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubona, mu butumwa yahaye urubyiruko, yarusabye gukora cyane rugaharanira kwigira ndetse rugahindura imyumvire ntirutege amakiriro ku mitungo y'ababyeyi barwo.


Kinyarwanda
English
Swahili









