Kayonza: Imvura ivanze n'urubura yasize iheruheru abahinzi
Mu Murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, bamwe mu bahinzi bararira ayo kwarika nyuma y'uko imyaka yabo yangijwe n'imvura ivanze n'urubura yaraye iguye muri uwo Murenge. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare avuga ko hatangiye ibarura ry'ibyangiritse.
Abaturage batuye mu Kagari ka Kirehe, Umurenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, bavuga iyo mvura ivanze n'urubura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu ari yo yangije imyaka yabo ku buryo yabasize iheruheru.
Abaturage baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko iyo mvura yangije imyaka irimo imyumbati, ibijumba n'urutoki ndetse bakavuga ko umwe mu baturage iyo mvura yamusenyeye inzu yabagamo.
Umwe mu baturage yagize ati " Imvura yari nyinshi ndetse urubura narwo rwari rwinshi cyane ku buryo imyaka yari mu mirima yose yangiritse twese twumiwe twabuze icyo dukora, icyo dusaba ubuyobozi ni ukudutabara bakadufasha."
Undi muturage nawe yagize ati" Twari twahinze imyumbati n'ibijumba kubera izuba ryavuye mu gihembwe cy'ihinga gishize, twari dufite icyizere ko imvura yari yaguye igiye kuba igisubizo ariko urubura rwayisize rudusubiza hasi. Ubuyobozi nibwo bwadutabara naho ibihe bigiye kurushaho kutubera bibi cyane."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Bagirigomwa Jafari, yabwiye UKWELITIMES ko iyo mvura yangije imyaka y'abaturage inangiza inzu y'umuturage.
Yagize "Ntabwo turabasha kwegeranya ingano y'ibyangiritse, ariko hangiritse imyaka yari ihinze ibijumba, imyumbati, ibyo nibyo byangiritse kuko haguye urubura rwinshi, imvura ntiyari nyinshi ahubwo urubura rwari rwinshi. Umuntu umwe amabati yatobaguritse kubera urubura. Twifashishije agoronome turimo turabarura ibyangiritse ndetse uwo inzu ye yatobaguritse twamucumbikiye, turashaka uburyo yahabwa amabati nicyo kirimo gukorwa"
Gitifu Bagirigomwa yakomeje agira ati "Ubutumwa bwa Mbere ni ukwihangana ku bagizweho ingaruka n'Ibiza bijyanye n'urubura, icya kabiri hari imirwanyasuri yari yarakozwe, iyo mirwanyasiri igasiburwa kugira ngo imvura niyongera kuza izasange hari imirwanyasuri hatazagira imyaka yangiza."
Umurenge wa Kabare abawutuye bari mu bibasiwe n'amapfa, ndetse imyaka yangiritse iri bihingwa abaturage bahinze bafite ikizere cy'uko izabaramira mu bihe biri imbere dore ko bari mu batakaga kwibasirwa n'amapfa.


Kinyarwanda
English
Swahili









