issa
Kimenyi yves wasezeye umupira w’Amaguru, agiye gutangira kwigisha

Feb 20, 2026 - 11:40
 0

Umuzamu wafatiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kimenyi Yves, yasezeye umupira w’Amaguru, yerekeza mu gukora ibiganiro byigisha abakinnyi bakiri bato uko bazajya bitwara mu gihe bakina ndetse n’igihe bazaba babiretse.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, nibwo Kimyenyi Yves yasezeye burundu ku gukina umupira w’Amaguru. Ni itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yatangaje yishimiye uko yakinnye umupira w’amaguru ndetse n’uko ari wo wamugize uwo ari we kugeza ubu.

Kimenyi Yves yatangaje ko nubwo ahagaritse gukina umupira w’Amaguru ariko ntabwo awuvuyemo. Uyu musore ndetse yanashimiye amakipe yakiniye, abo babanye ku nkunga bamuhaye.

Yagize ati “ Nubwo mpagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, sindasezera ku mupira w’amaguru. Umupira wampaye byinshi, kandi niyemeje gukomeza urugendo rwanjye mfasha, nyobora kandi nshyigikira abandi, cyane cyane abakiri bato bafite inzozi zo kugera aho nanjye nigeze kurota kugera.”

Yakomeje agira ati “ Ndashimira byimazeyo amakipe yose nakiniye, abo twakinanye, abatoza, abaganga, abafana ndetse n’abanshyigikiye bose muri uru rugendo. Inkunga yanyu yari ingenzi cyane kuri njye. Umupira w’amaguru uzahora ari igice cy’ubuzima bwanjye. Ibi si ugusezera burundu, ni ugutangira indi ntambwe nshya.”

Kimenyi Yves yatangiye urugendo rw’umupira w’Amaguru muri 2012 ubwo yerekezaga mu Isonga FC yamazemo imyaka ibiri imufasha kwerekeza muri APR FC yavuyemo muri 2019, yerekeza muri Rayon Sports ayimaramo amezi atandatu gusa. Uyu musore yakinnye muri Kiyovu Sports kuva muri 2020, ayisohokamo muri  2023 yerekeza muri AS Kigali ariko ntibyamuhira kuko yakinnyemo amezi abiri gusa ahita agira imvune ikomeye itumye asezera umupira.

Kimenyi Yves nyuma yo gusezera yatangaje ko agiye gutangira gukora ibiganiro byigisha mu mushinga we yise “Beyond 90”. Uyu musore yavuze ko iki kiganiro kizajya kigisha abakinnyi bakiri bato kugira ngo bibafashe mu kibuga ndetse no mu gihe bazaba batari mu kibuga.

Yagize ati “ Uyu mushinga si podcast gusa, ni urugendo rugamije guhindura no guteza imbere abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze mu biganiro by’ukuri, kwigisha ndetse n’ibikorwa byo kwegera umuryango mugari. Umushinga wa “BEYOND90” uzibanda ku ngingo z’ingenzi zirimo igenamigambi ry’umwuga, ubumenyi mu by’imari, gusobanukirwa n’ubwishingizi, ubuzima bwo mu mutwe, ndetse n’ubuzima nyuma y’umupira, byose bigamije gufasha abakinnyi gukura no gutera imbere haba mu kibuga no hanze yacyo.”

Uyu mushinga wa Kimenyi Yves ukomeje gutunganywa neza ndetse uyu musore avuga ko uratangira vuba kuko ikipe ye irimo kubikoraho mu buryo bwa vuba.

Kimenyi Yves yagiriye imvune ikomeye i Musanze | IGIHEKimenyi Yves asezeye yaherukaga gukinira AS Kigali

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kimenyi yves wasezeye umupira w’Amaguru, agiye gutangira kwigisha

Feb 20, 2026 - 11:40
Feb 20, 2026 - 11:41