issa
Imyitwarire mibi mu nshingano ni icyaha gikomeye: Icyo wamenya kuri Andrew watawe muri yombi

Feb 20, 2026 - 13:04
 0

Ishyano risa nk'iryacitse mu Bwami bw'Ubwongereza bitewe nuko bwari ubwa mbere mu mateka igikomangoma gitawe muri yombi. Byabaye ku wa 19 Gashyantare 2026 ubwo polisi yataga muri yombi Andrew Mountbatten-Windsor. Andrew yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu nzu y'Umwami yitwa Sandringham Estate i Norfolk, aho yari acumbitse.

Yafunzwe mu buryo butunguranye kuko Mukuru we, Umwami Charles cyangwa ingoro ye ya Buckingham ntibamenyeshejwe mbere y'igihe iby'ifatwa rya Andrew.Andrew Mountbatten-Windsor yatawe muri yombi akekwaho imyitwarire mibi mu bubasha yari afite bw'ibwami.

Imyitwarire mibi mu nshingano ni icyaha gikomeye 

Ibirego byavuzwe mbere birimo ko yasangije raporo z'ibikorwa by'ubucuruzi, yohereza ikiganiro cy'ibanga ku ishoramari muri Afghanistan, ndetse anashyikiriza amakuru y'ikigega cy'imari umuntu ukora ubucuruzi bwite.

 Igice kimwe cy'ibi kizaba ari ugusangira inyandiko ziri mu madosiye ya Epstein - hagati ya Andrew na Jeffrey Epstein.

Imyitwarire mibi mu nshingano z'ibwami ari icyaha kigoye cyane

Mu by'ukuri, bivugwa ko umuntu wakoraga akazi mu izina ry'Abongereza yakoze ikintu kibi cyane, azi ko ari kibi.

Hari "ibintu" bine cyangwa ibintu polisi igomba kwibandaho mu iperereza ryayo kugira ngo abashinjacyaha bazashobore gufata icyemezo nyuma niba umuntu agomba gushinjwa mu nkiko cyangwa ataregwa.

Ubwa mbere, polisi igomba kumenya niba uwo muntu irimo gukoraho iperereza yari "umukozi wa leta" kandi ko ibyabaye bishobora kuba byari bimwe mu nshingano zayo.

Ubusanzwe, umuntu wafashwe arekurwa atanze ingwate hanyuma akabwirwa itariki yo gusubira kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo abazwe ibindi bibazo.

Ifatwa rya Andrew rinasobanura ko polisi ifite uburenganzira bwo gufata ifoto y'uko afunzwe, ibikumwe bye n'agakoresho ka ADN.

Ubundi iyo agomba gufungwa amasaha arenga atandatu, byagombaga kuba mu cyumba cy'iperereza cyabugenewe.