
RSAU yasaranganyije miliyoni 25 Frw abahanzi 132 (Amafoto)
Ikigo gishinzwe icunga rihuriweho ry'uburenganzira bw'abahanzi mu by'ubwenge (RSAU) Cyasaranganyije amafaranga 25,874,784 ku bahanzi 132.
Ku itariki 25 Mata 2025 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'ibihangano byo mu by'ubwenge wahujwe no gusaranganya ayakusanyijwe mu bafatanyabikorwa basaga 14.
Iyo usesenguye raporo ya RSAU yerekana ko kuva mu 2019 habayeho izamuka ry'amafaranga akusanywa dore ko yavuye kuri miliyoni 10 Frw muri uwo mwaka.
Mu 2021 hakusanyijwe 18,122,098 Frw, mu 2022 hakusanyijwe 22,332,525 Frw ni mu gihe mu 2024 hakusanyijwe 25,874,784 Frw.
Abafatanyabikorwa basaga 14 bakorana na RSAU barimo; MTN Rwanda yatanze 11,495,331 Frw, Kiss FM na Isangano Community Radio zatanze 2,715,000 Frw.
Hoteli esheshatu zatanze 10,014,229 Frw. Ariko kandi utubari n'uturiro (Bar& Restaurants) tune twasaruwemo 1,504,800 Frw. Hari studio yishyuye 25,424 Frw.
Muri make ni ibyo bigo 14 byatanze ku neza amafaranga ava mu bihangano by'abahanzi b'imbere mu gihugu.
Umuhanzi witwa Hakizimana Cyprien ubwo twari muri Lemigo Hotel muri uwo muhango, niwe washyikirijwe 1,515,635 Frw aba uwahize abandi.
Ushobora kuba ari ubwa mbere wumvise ayo mazina ye ariko iyo muganira akubwira ko imitima y'Abanyarwanda irushye kandi yakomeretse.Ati"Hari igihe umuntu akurenganya, Imana ikakurenganura itamubajije".
Niba ujya uhamagara umuntu kuri telefoni mu gihe atarakwitaba ukumva ayo magambo menya ko ari ibihangano bya Hakizimana Cyprien.
Uribaza ibihangano ni ibihe biteganyijwe mu itegeko?
Bwana Turinimana Jean de Dieu, umuyobozi wa RSAU yasobanuye ko itegeko risobanura neza ubwoko bw'ibihangano. Ati"Itegeko rivuga ko ibihangano bishyirwa mu byiciro bitatu; Ibitabo, indirimbo n'ibyigisho".
Ku byigisho rero niho hazamo Hakizimana Cyprien wigaruriye imitima y'Abanyarwanda biciye mu butumwa bwifashishwa na sosiyete z'itumanaho zirimo MTN Rwanda.
RSAU yakuweho ariko hazashyirwaho ikigo gikora ibifitiye inyungu abahanzi ku buryo imbogamizi zabayeho kuva icyo kigo cyashyirwaho na Leta y'u Rwanda.
Zimwe mu mbogamizi zihari zanagaragajwe n'abahanzi barimo Mico The Best, Tonzi, Tatien Titus n'abandi zirimo kuba ibigo byose bikoresha ibihangano bikwiriye kwishyura ku neza Cyangwa se hakitabazwa inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.
Ikindi cyasabwe ni uko hakorwa ubukangurambaga ku buryo abahanzi bose bazaba abanyamuryango b'ikigo kizajyaho. Kureba uko habaho imikoranire n'ibigo byo hanze bikoresha ibihangano by'abanyarwanda bityo bikishyura.
Marie France, Umuyobozi w'inama y'igihugu y'abahanzi