
Hashyizwe umukono ku masezerano y'amahoro arambye hagati y'u Rwanda na DRC
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Basinyanye amasezerano hagamijwe amahoro arambye.
Ni amasezerano yasinywe n'impande zombi, aho ku ruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga Olivier Nduhungirehe, naho ku ruhande rwa DRC yari ihagarariwe na Minisitiri w'Intebe Thèrése Kayikwamba.
Aya masezerano yasinywe, agena “amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu” azafasha akarere kubyaza umusaruro amahirwe kifitemo.
Ni amasezerano yasinyiwe i Washington kuri uyu wa 25 Mata 2025, aho impande zombi zabifashijwemo n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Mbere yo gushyira umukono ku masezerano, Robio yavuze ko Congo imaze imyaka irenga 30 yibasiwe n'Intambara by'umwihariko mu Burasirazuba ahakunze kubera imirwano ya M23 n'ingabo za Leta 'FARDC'.
Ati “Ni ingenzi kuba ndi kumwe na bagenzi banjye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, mu kugaragaza intangiriro y’ubushake bwo kugirana ibiganiro kugira ngo hashakwe igisubizo.”
Ku ruhande rw'u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, wari uruhagarariye yabanje gushimira Perezida Kagame, na Trump ku bw' uruhare mu gutuma habaho ibiganiro bizima biganisha ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ari na byo byaganishije ku isinywa ry’amasezerano.
Ati “Uyu munsi turi kuganira ibibazo bya nyabyo, umuzi w’ibibazo bikwiriye gukemuka kugira ngo tugere ku mahoro arambye”.
Ati “Ni ingenzi ko tuganira ku kubaka ubukungu bw’akarere buhuza ibihugu byacu hamwe n’abashoramari b’Abanyamerika. Intego yacu ni ukugira akarere gatekanye, kazira ubuhezanguni bushingiye ku moko, kandi kayobowe neza”.
Minisitiri ,Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu guharanira ko uru rugendo rwatangiwe rutanga umusaruro.
Naho ku ruhande rwa DRC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner, yavuze ko aya masezerano yasinywe, ashimangira, ubushake bwa politiki ku mpande zombi.
Ati “Amakuru meza ni uko hari icyizere cy’amahoro, amakuru ya nyayo ni uko amahoro agomba kugerwaho.”
Intambwe yo gushaka amahoro arambye ku bihugu byombi , yari imaze igihe iterwa bigizwemo uruhare n'abahuza barimo nka Qatar, Angola n'abandi batandukanye.