issa
U Rwanda rwasabye ko ubutumwa bw’amahoro bwa LONI buhabwa ubushobozi buhagije

Feb 19, 2026 - 11:29
 0

Mu nama yo gutangiza imirimo ya Komite ishinzwe by’umwihariko ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye, yabereye i New York ku wa 18 Gashyantare 2026, Umujyanama mu by’Ingabo n’Umutekano uhagarariye u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi, yashimangiye ko ubutumwa bw’amahoro bugomba kujyanishwa n’ubushobozi buhagije kandi burambye kugira ngo bushobore kugera ku ntego zabwo mu buryo bunoze.

Col. Deo Mutabazi yagaragaje ko hari impamvu zituma ibikorwa byo kubungabunga amahoro bidatanga umusaruro wifuzwa, zirimo kubura ubushobozi buhagije, ibikoresho n’inkunga ihoraho. Asanga gukomeza kohereza ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bitajyanye n’ingengo y’imari n’ubushobozi bihamye, bishobora gutuma inshingano zituzuzwa uko bikwiye.

Col Mutabazi yanagaragaje ko ari ingenzi kwita ku gukemura imizi y’amakimbirane aho kwibanda gusa ku gukumira ingaruka zayo. Yavuze ko Loni ikwiye guhuza ibikorwa byayo n’iby’ibihugu birebwa n’ibibazo, igashyira imbere ibisubizo bya politiki aho kwishingikiriza cyane ku bisubizo bya gisirikare mu gukemura ibibazo bya politiki bigoye.

Yibanze kandi ku kibazo cy’imvugo z’urwango, avuga ko kutamagana ku mugaragaro imvugo zibiba urwango no gushishikariza ihohoterwa bishobora gufatwa nko kuzishyigikira. Yagaragaje ko kudafata ingamba bifite ingaruka zirimo kudaha agaciro imibabaro y’abibasirwa n’izo mvugo. Yasabye ibihugu bigize Loni gushyira kurwanya imvugo z’urwango mu ngamba zo kurengera abasivili, cyane cyane mu bice birimo amakimbirane.

Mu gusoza, yashimangiye ko kubungabunga amahoro bikwiye gushingira ku ihame ry’uburinganire, agaragaza ko abagore bakwiye kugira uruhare rwuzuye ku nzego zose z’ibikorwa byo kubungabunga amahoro. Yavuze ko kubungabunga amahoro hatarimo abagore ari ukubungabunga amahoro kutagira umusaruro, asaba ko uruhare rwabo rwakongerwa mu gufata ibyemezo no mu bikorwa byo mu butumwa bw’amahoro.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rushyigikiye ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro, rugaragaza ko ubufatanye, ubushobozi buhamye n’icyerekezo cya politiki ari byo bizatuma amahoro aramba.

Feb 19, 2026 - 11:36