Rubavu: Yafatiwe mu ruganda rwa BRALIRWA ari kwiba insinga z’amashanyarazi
Umusore witwa Uwimpuhwe Eric w’imyaka 35, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu ruganda rwa BRALIRWA mu Karere ka Rubavu, ashaka kwiba insinga z’amashanyarazi.
Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nyamyumba, aho urwo ruganda rwa BRALIRWA rwubatse ndetse anasanganwa urundi rutsinga rwa metero 20 yari yibye ahandi hantu.
Akimara gufatwa yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Umwe mu bamufashe yagize ati “Yafashwe yari yuriye agerageza kwiba insinga za Projecteur yo mu macumbi y’abayobozi bakuru b’uruganda rwa BRALIRWA. kuko harindwa, baba baramubonye,dukorana n’Inzego z’ibanze n’irondo arafatwa.”
Yongeyeho ati “Yafatanywe igikapu cyarimo urusinga runini rureshya na metero 20 z’uburebure bigaragara ko rwaciwe ahandi hantu ku mapoto yanze kutubwira, twizera ko azahabwira ubugenzacyaha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour, we yavuze ko uwo mugabo agifatwa yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi.
Yaboneyeho guha abaturage ubutumwa bugira buti “ Turongera kwihanangiriza abakirangwa n’ingeso mbi zo kwigabiza ibikorwa remezo, amashanyarazi, ibyapa byo ku mihanda, ibikoresho by’amazi n’ibindi nk’ibyo, ko batazihanganirwa.’’
Yashimiye abaturage ubufatanye n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bikomeje kubaranga mu gutahura aba bagizi ba nabi no kurinda ibikorwa remezo.
Yavuze ko bafite ingamba zikaze zo kubirinda kuko nubwo hari abanyerondo baba bagendagenda bareba ko nta bajura cyangwa abandi bagizi ba nabi baba bari hafi aho, na buri gikorwa remezo kiba gifite abari ku irondo bakirinze kugira ngo kibungabungwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









